Munyagishari woherejwe n'Urwahoze ari Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR/ICTR) rukamwohereza kuburanira mu Rwanda, yatangiye kuburanishwa muri 2013.
Urubanza rw'uyu mugabo waburanaga mu gifaransa afite umusemurira, yigeze kumara hafi umwaka wose yarikuye mu rubanza ndetse muri Gashyantare 2017 ubwo urubanza rwe rwapfundikirwaga, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu adahari.
Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka, rwamuhamije bimwe mu byaha akekwaho [aracyafatwa nk'umwere kuko yajuriye] birimo ibya Jenoside ndetse rwemeza kiriya gihano cyo gufungwa burundu yari yasabiwe n'Ubushinjacyaha.
Uyu mugabo wahise ajuririra kiriya cyemezo, uyu munsi yaburanye ubujurire bwe ndetse Ubushinjacyaha buvuga ko yemeye kuburana yemera ibyaha.
Ashinjwa ibyaha birimo ibya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu, urukiko rwamuburanishije mu rubanza rwo mu mizi rwamuhanaguyeho icyaha cyo gufata ku ngufu abagore ariko rumuhamya ibindi.
Bumwe mu buhamya bwatanzwe ubwo yaburanishwaga n'Urukiko Rukuru, umutangabuhamya wahawe izina MDE wari umurinzi wa Munyagishari, yavuze ko uyu mugabo wabaye mu buyobozi bwa MRND mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, yavuze ko mu bihe bya Jenoside hari umukobwa yafashe ku ngufu yarangiza akamurasa akamujugunya mu mugezi wa Sebeya.
Uyu munsi Munyagishari waburanaga hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga, yahawe ijambo n'Urukiko ariko uyu mugabo n'ubundi wagiye yanga kuvuga, abwira Umucamanza ko adashobora kugira icyo avuga atunganiwe ndetse na Me Shoshi Jean Claude Bizimana umwunganira na we yavuze ko batemerewe kwinjira muri gereza kandi na bo ari bwo buryo bwonyine bwabafasha gutera urubanza.
Ubushinjacyaha bwo bwababijwe impamvu butohereje imyanzuro bwari bwasabwe, bwavuze ko bitakiri ngombwa kuko uregwa yemeye kuburana yemera ibyaha.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko uregwa afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe nk'uko biteganywa n'amategeko bityo ko hashakwa uburyo yajya avugana n'abamwunganira kugira ngo bategure urubanza.
Urukiko rwahise rusubika urubanza rurwimurira tariki 17 Ugushyingo harebwa uburyo uregwa yajya abasha kuvugana n'abamwunganira.