-
- Umunyamahanga yashimiye inzego z'umutekano zagaruje telefoni ze zari zibwe
Ngo abajura bafunguye imodoka ye barazitwara ubwo yari mu kazi ke atunganya imiyoboro y'amazi mu Murenge wa Muko, aho akorera akazi ko kubaka ibikorwa remezo muri Kompanyi yitwa SINOHYDRO COPORATION Ltd.
Amakuru Kigali Today ikesha Hitayezu Irenée ushinzwe itumanaho mu rwego rw'igihugu rushinzwe kunganira akarere mu mutekano (DASSO) mu Karere ka Musanze, avuga ko nyuma y'uko uwo mugabo abwiye ubuyobozi bw'Umurenge wa Muko ko yibwe, DASSO n'inkeragutabara ngo zagiye gushakisha uwaba yibye izo telefoni, zifatirwa mu rugo rw'uwitwa Twizerimana Emmanuel w'imyaka 23 wahise anatoroka.
Yagize ati “Ejo kuwa gatanu, abajura baje baramwiba ubwo aza kubibwira ubuyobozi bw'umurenge, Dasso dufatanyije n'Inkeragutabara dushakisha amakuru n'abaturage baradufasha turazifata”.
Yongeye agira ati “Abaturage baduhaye amakuru kugeza ubwo tugera mu rugo rw'uwitwa Twizerimana Emmanuel telefoni tuzifatira iwe ahita atoroka”.
Hitayezu avuga ko mbere y'uko izo telefoni zifatwa, uwo munyamahanga yari yababaye cyane kugeza n'ubwo yari yamaze no kubimenyesha Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, ariko ngo ashimishwa no kongera kubona telefoni ze.
Ati “Uwo munyamahanga yishimye cyane kuko ngo yari yahamagaye no muri Ambasade y'iwabo, avuga ngo Abanyarwanda bamwibye, ariko byamushinishije tuzimushyikirije aho yavuze ko inzego z'umutekano mu Rwanda zifite akamaro kanini”.
Nyuma y'uko telefoni zifatiwe iwe, Twizerimana Emmanuel arashakishwa n'inzego z'umutekano ngo asobanure kuri ubwo bujura bwakorewe uwo munyamahanga.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-dasso-yasubije-umushinwa-telefoni-ze-ebyiri-zari-zibwe