Musanze : Ibitaravuzwe ku mugabo wakubise abana batatu abaziza ibiryo hagapfamo babiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izabayo wakubise aba bana abaziza ko bakundaga kuza mu rugo rwe gusaba ibiryo, yamaze kubakubita umwe ahita apfa ako kanya. Uyu mugabo w'imyaka 32 yahise ajugunya umurambo we mu mugenzi ahita atoroka.

Nyuma y'umunsi umwe gusa ibi bibaye [tariki 11 Ugushyingo 2020], undi mwana wa kabiri wari wajyanywe mu bitaro bya CHUK nawe yahise yitaba Imana azize ibikomere yari yatewe na Izabayo.

Umwana wa gatatu mu bakubiswe witwa Urinzwenimana Epiphanie w'imyaka 10, aracyavurirwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, kuko we atakomeretse cyane. Yatangiye koroherwa ku buryo abaganga bizeye ko aza gusezererwa.

Abanyamakuru ba UKWEZI bageze ahabereye aya mahano ari nabwo bahise bamenya amakuru y'uko umwana wa kabiri nawe yamaze gushiramo umwuka aguye mu bitaro bya CHUK.

Ubuyobozi bw'ibanze muri aka gace bwatubwiye ko uyu Izabayo akomeje gushakishwa, ibi bigashimangirwa n'itangazo Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB rwashyize hanze ruvuga ko ruri gushakisha uyu mugabo.

Abaturage bavuze ko abana b'uyu mugabo aribo batanze amakuru y'uko byagenze cyane ko ibyo byabaye mu mvura

Umwe yagize ati 'Abana be bato bari mu nzu babonye ibikorwa Papa wabo yakoze kuko yabikoze mu mvura, nibo basobanuye uko abana binjiye mu gipangu ari papa wabo ubabwiye ngo bahamagare abo bana b'abaturanyi ngo basangire nibarangiza abakubite.'

'Inkoni yakubitishije abo bana zari zihari barazitweretse n'uburyo yavuze ko agiye kubanywesha amazi akabatwara, umwe yamutaye mu mazi, undi amushyira inyuma mu bishyimbo, undi amujugunya mu masaka ari hafi aho.'

Reba ikiganiro twagiranye n'abaturage barimo umubyeyi w'aba bana

Umubyeyi w'aba bana bishwe yabwiye UKWEZI ko yari yagiye mu kazi yumva inkuru imugezeho ivuga ko umwana we yamaze kwitaba Imana.

Yavuze kandi ko nta kindi kibazo yari afitanye n'uyu mugabo witwa Izabayo ari nawe wishe abana be, gusa agasaba guhabwa ubutabera mu gihe uwo mugabo azaba yafashwe.

Nk'uko bigaragara ku myirondoro ya Izabayo yashyizwe ahagaragara na RIB, yari mwene Ndimukanga Simon Pierre na Mujawamungu Sarah.

Kugeza ubu n'ubwo ashakishwa, biravugwa ko avuka I Nyabihu ngo abandi bakavuga ko avuka mu Gakenke ariko kugeza ubu ntabwo haramenyekana aho aherereye.

Reba ikiganiro twagiranye n'abaturage barimo umubyeyi w'aba bana



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Musanze-Ibitaravuzwe-ku-mugabo-wakubise-abana-batatu-abaziza-ibiryo-hagapfamo-babiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)