Musenyeri Kambanda arimikwa nka Cardinal #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi birori bidasanzwe birabera I Vatican kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2020, gusa nk'uko byatangajwe hari bamwe mu baherutse kugirwa aba Cardinal batarabasha kwitabira ibi birori.

Itangazo ryaturutse I Vatican rivuva ko muri 13 baherutse kugirwa aba-cardinal, babiri ntibabashije kujya i Vatican kubera amabwiriza akomeye ibihugu byabo byashyizeho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Abo barimo Musenyeri Cornelius Sim wa Brunei na Jose Fuerte Advincula wa Philippines. Ingofero n'impeta zibagira aba-cardinal bo bazazihabwa nyuma.

Abahabwa ubu-cardinal baraza kwambikwa ingofero itukura nk'ikimenyetso cy'uko bashobora kwitangira Kiliziya ku buryo bashobora no guhara ubuzima bwabo.

Misa iza gutangirwamo ubu-cardinal irabera muri Bazilika ya Mutagatifu Pawulo, iritabirwa n'abantu bake mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Musenyeri-Kambanda-arimikwa-nka-Cardinal

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)