Muyoboke Alexis yikomye abarimo Minisitiri Bamporiki batera amabuye abahanzi baririmbye ibishegu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo uri mu bakunze gushimirwa uruhare yagize kandi akomeje kugira mu iterambere ry'umuziki ugezweho yagarutse kuri ubu butumwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020, mu muhango wo gutanga ibihembo by'abatsinze mu irushanwa rya MNI [Muzika Nyarwanda Ipande].

Muyoboke yabwiye abari bitabiriye iki gikorwa ko ari ibyo kwishimira kuba umuhanzi ashobora gukora indirimbo imwe igahembwa miliyoni ebyiri ndetse yaba yanakunzwe ikaba yatuma azenguruka Isi yose.

Yakomeje agira ati 'Umuhanzi yararirimbaga bakamufata nk'aho ari sagihobe, ariko noneho murabibona ko umuntu akora indirimbo uko abantu bayikunze bikamutunga bigatunga n'umuryango we. Burya nta kintu cyiza nko kuba umuhanzi yakoze indirimbo igakundwa ikamuhesha kuzenguruka Isi.'

Avuga ko ibi bishobora kuzagera no ku rwego benshi batakekaga mu gihe abanyarwanda bazaba bakunze ibintu byabo bagashyigikira abahanzi babo aho gukunda iz'abahanzi bo hanze.

Mu minsi ishize mu ruhando rw'imyidagaduro by'umwihariko mu muziki hadutse inkundura y'abarwanya abahanzi bavuga ko baririmba indirimbo zirimo ibishegu. Ni ingingo yagize impande ebyiri zihanganye.

Uruhande rumwe ni urw'abahanzi na bamwe mu babashyigikiye bavuga ko indirimbo baririmba nta bishegu biba birimo ahubwo wa muntu uzumva indirimbo ariwe ushobora kuyiha ibisobanuro yishakiye. Kuri aba ngo kirazira gusobanura igihangano cy'umuntu.

Hari urundi ruhande umuntu yavuga ko rwo rurimo n'inzego zifata ibyemezo dore ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard nawe ari muri abo.

Aba ni abavuga ko kuba umuhanzi yaririmba ngo 'anyonga igare, arabangamira abaturanyi cyangwa afite sosiso na banana' bihabanye n'umuco nyarwanda kandi ari ukoreka urubyiruko rw'u Rwanda, bityo uyu muhanzi akwiye kurwanywa no kwamaganwa.

Minisitiri Bamporiki, we ubwe aherutse gutangaza ko aho kugira ngo Minisiteri akorera [niyo ifite mu nshingano ubuhanzi n'umuco] itere inkunga abahanzi baririmba ibishegu azahitamo gusezera ku nshingano ze.

Ibi yabivuze ahereye ku ndirimbo zirimo iyitwa 'Saa Moya ya Bruce Melodie, Igare ya Mico The Best, Ntiza ya Mr Kagame ndetse n'izindi abantu bavuga ko zirimo ibishegu.

Muyoboke avuga ko aba bahanzi nta kosa bafite kuko ibyo baba baririmbye abenshi baba batumva ibyo aribyo ari nayo mpamvu batagakwiye kunenga igihangano ahubwo bagomba gushyigikira nyiracyo.

Ati 'Hari ijambo rimaze iminsi rivugwa cyane ngo 'Ibishegu' numvise na Ministiri abivugaho, burya iyo umuhanzi yahanze cyangwa yakoze igihangano cye nitureke kukinenga kuko rimwe na rimwe ibyo aba yavuze ntabwo tubyumva kandi twe twarangiza tukabyina ya njyana.'

Yakomeje agira aAti 'Mbere yo kunenga abahanzi bacu tuzabanze tunenge bariya bazungu b'abanyamahanga nka ba Beyonce birirwa kuri televiziyo zacu bambaye ubusa kandi tubyereka abana bacu.'

Muyoboke kandi yasabye abanyarwanda n'abakunzi b'umuziki muri rusange kumva ko ari ubucuruzi kandi ukwiye gutunga ba nyiri kuwukora.

Ati 'Nujya kwitegereza usanga nta hantu umuziki udakenerwa, twaba turi gushyingira cyangwa gushyingura ndetse na bamwe baba bari mu nama iyo bagiye kuruhuka bashyiramo umuziki, abo bantu bose rero nibo bagakwiye kuba abaterankunga b'umuziki.'

Uyu mugabo asaba kandi ko inzego za leta zikwiye kumenya ko umuziki ari ikintu gifite agaciro kandi kigaburira abantu benshi cyane barimo urubyiruko, ari nayo mpamvu abawukoramo baba bakwiye gushyigikirwa.

Muyoboke Alexis kuri ubu ni umuyobozi mukuru wa Decent Entertainment ndetse akaba yarabaye umujyanama w'abahanzi barimo Tom Close, Urban Boys, Dream Boys ndetse na Charly na Nina. Uhereye ibumoso : Alexis Muyoboke, Patrick Rugira [Umujyanama wa Jules Sentore] na Dr Kintu Muhammed Umuyobozi Mukuru wa Label ya Kikac Music irimo Danny Vumbi na Mico The Best, aha barimo bakata umutsima w'isabukuru y'umwaka ushize MNI itangiye
Alexis Muyoboke umenyerewe nk'umujyanama w'abahanzi b'amazina azwi ni we washyikirije igihembo umuhanzi Ishrah Alliance



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Muyoboke-Alexis-yikomye-abarimo-Minisitiri-Bamporiki-batera-amabuye-abahanzi-baririmbye-ibishegu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)