Ni gute imiterere y'amaraso (rhesus) iteza ibyago byo gukuramo inda? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe habaho ubwoko 4 bw'amaraso: A, O, AB na B bishatse kuvuga ko buri wese agira imiterere y'amaraso yitwa rhesus. Habaho rhesus positif igaragazwa n'aka kamenyetso (+) hakaba n'indi rhesus negatif igaragazwa n'aka kamenyetso (-)Hari igihe iyi resus iteza ibyago byo gukuramo inda nkuko mugiye kubisobanurirwa muri iyi nkuru.

Hari ubwo abashakanye (umugabo n'umugore) babyara umwana wa mbere, akavuka neza nta kibazo, ariko inda zindi zikurikiyeho zikajya zivamo, rimwe na rimwe bikitwa amarozi, abazimu n'ibindi bitandukanye bitewe n'uko abantu babyumva n'imyizerere yabo.

Mu kiganiro KT Radio yagiranye na Dr. Geneticien Mutesa Leon, arasobanura ibijyanye n'imiterere y'amaraso (rhesus) ndetse n'uko bigenda kugira ngo iteze ibyago byo gukuramo inda.

Agira ati 'Iyo wakoresheje ikizamini cy'amaraso ukamenya ubwoko bw'amaraso yawe, ni byiza no kumenya imiterere y'amaraso ku bijyanye na Resus.

Ndatanga urugero rusobanura impamvu ari byiza kubimenya, ni uko nk'iyo umubyeyi w'umugore afite Resus negatif (-), ku bwoko bw'amaraso ubwo ari bwo bwose umugabo afite Resus positif (+), birazwi ko bashobora kubyara umwana wa mbere nta kibazo ariko inda zindi zikurikiyeho zikagira ibibazo cyangwa zikajya zivamo.

Ibi tubisobanura dutya: ubundi ikintu cyose kinjiye mu mubiri, ugerageza kukirwanya nk'indwara cyangwa se mikorobe. Ni yo mpamvu wa mugore ufite Resus negatif, umugabo afite Resus positif, iyo babyaye umwana akenshi umwana avuka afite Resus positif kuko iriganza'.

Akomeza agira ati 'Mu gihe cyo kuvuka binyuze mu ngobyi, amaraso y'umwana yivanga n'ay'umubyeyi (wari usanzwe adafite abasirikare kuko rhesus negatif ntigira abasirikare) noneho, abasirikare bari mu maraso y'umwana (ufite Resus +) bagatuma umubyeyi atangira gukora abasirikare.

Abo basirikare rero ni bo baba bazarwanya umwana wo ku nda ya kabiri uzaba afite rhesus positif bityo umubiri ntumwakire ikavamo'.

Ku babyeyi badahuje resus ariko, ntibakwiye kwiheba kuko hari urukingo ruhabwa umubyeyi nkuko Dr. Mutesa abivuga.

Agira ati 'Iyo tumenye ko uwo mubyeyi afite rhesus negatif tumuha urukingo akimara kubyara umwana wa mbere, rwo kwica abasirikare bari kuzarwanya umwana wa kabiri.

source: kigalitoday.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ni-gute-imiterere-y-amaraso-rhesis-iteza-ibyago-byo-gukuramo-inda.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)