Ni gute twafasha abantu? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bamuhe (Ibyakozwe n'Intumwa 3:6)

Bibiliya ivuga inkuru yo gukira k'umuntu wabanaga n'ubumuga bwo kutagenda wabaga ku irembo ry'urusengero:"Petero aramubwira ati:Ifeza n'izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, haguruka ugende. Maze amufata ukuboko kw'iburyo aramuhagurutsa, uwo mwanya ibirenge bye n'utugombambari birakomera" (Ibyakozwe n'Intumwa).

Kimwe na Petero nawe ukwiye gukora nka we ukwiriye gutekereza ku byiciro bitatu mbere yo gufasha umuntu

1. Kubatega amatwi

Pierre abwira umurwayi ati: "Turebe" (Ibyakozwe 3.4) Abantu bafite ibikomere byo mu buzima bakunze guhangayikishwa n'ububabare bwabo, ibyababayeho kera ndetse n'ubwoba bwabo bw'ejo hazaza. Birakwiye kubitaho kugira ngo babashe kumererwa neza.

2. Kubamenyesha uri hejuru y'ibibazo byabo

Yitwa Yesu aruta kure cyane indwara iyo ariyo yose cyangwa indi mibabaro yose. Abasha gukiza cyane ububata ubwo aribwo bwose yaba ibiyobyabwenge, indwara, agahinda gakabije n'ibindi. Bibiliya ibihamya igira iti: "Kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay'ibyo mu ijuru, cyangwa ay'ibyo mu isi, cyangwa ay'ibyo munsi y'isi" (1Abakorinto 2:10 ) Bityo rero abantu bababaye mubamenyeshe Yesu.

Abantu bakeneye ubakura mu bwihebe akabazana kuri Yesu

3. Mubafate ukuboko

Igihe Petero yahagurutsaga umurwayi, ako kanya ibirenge bye n'utugombambari ntibyari bikomeye kuko yari amaze igihe kinini (imyaka myinshi) muri icyo kibazo, yari akeneye umuntu wo kumuhagurutsa. Hafi yanyu namwe, hari abantu bakeneye ubufasha kugira ngo bahaguruke. Bakeneye umuntu ubakura mu bwihebe akabazana kuri Yesu. Imana ishobora kubakoresha kuri abo bantu.

Isengesho ry'uyu munsi

Nka Petero na Yohana, ndashaka gufasha abantu bababaye,Yesu Kristo ndashaka kuba umwe mu bazana ibyiringiro mu buzima bw'abantu, mu izina ryawe ndashaka kubohora abantu baboshywe n'iminyururu y'uburyo butandukanye kugira ngo mbakuzanire. Amen!

Source: www.topchretien.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ni-gute-twafasha-abantu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)