Ni gute ururimi rw'umukiranutsi rukiza? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu benshi batanga igihe kinini, imbaraga n'amafafaranga bashaka kuzamura ubukungu no gusa neza kwabo. Ibanga bakwiye gukoresha riboneka muri Bibiliya "Habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk'inkota, ariko ururimi rw'umukiranutsi rurakiza" Imigani 12:18.

Ntabwo ururimi rukiza gusa, ahubwo mu Migani 18:21 hatubwira ko ururimi ari rwo rwica kandi rugakiza. Mu migani no mu bindi byanditswe byera hatugaragariza ko amagambo tuvuga afite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru aho bamwe bavuga amagambo yica ariko abakiranutsi bo bavuga amagambo akiza.

Imigani 12:18 hatubwira ko habaho uwihutira kuvuga kandi amagambo ye yicana nk'inkota, ariko ururimi rw'umukiranutsi rwo rurakiza. Mu yandi magambo ururimi ruhubutse rurangiza kandi rugateza ibikomere byo mu marangamutima rumeze nk'inkota mu matwi y'uwumva. Mugihe abanyabwenge bahitamo amagambo aboneye akiza abandi.

Hari uburozi bwica mu magambo avugwa atatekerejweho, kandi hari imbaraga zikiza ziboneka mu magambo avuzwe yatekerejweho. Amagambo aboneye ameze nk'umuti mwiza ukiza umuntu. Ururimi rukiza rumeze nk'igiti cy'ubugingo, ariko urugoreka rukomeretsa umutima (Zaburi 15:4). Abantu bamwe bakoresha ururimi rwabo nk'inkota ikomeretsa, bateza imbere ruswa, abatukana n'ibindi bibi. Naho amagambo meza azana ubwenge, ubushishozi, ihumure, kumvikana, no kugirira abandi akamaro.

Nubwo ari igikoresho gito, ururimi rufite imbaraga zidasanzwe zo kubyara icyiza n'ikibi. Yakobo asobanura uburyo dushobora kwiyangiza ndetse tukangiza n'abandi. "N'ururimi na rwo ni ko ruri: ni urugingo ruto rukirarira ibikomeye" (Yakobo 3:5) kandi umwambi n'ubwo ari muto ushobora gutwika ishyamba rigakongoka, mu bice byose by'umubiri, ururimi ni nk'ibirimi by'umuriro.

Rimwe na rimwe rusingiza Data, kandi rimwe na rimwe ruvuma abantu baremwe mu ishusho y'Imana (Yakobo 3:5-9).

Iyo Yakobo avuga ati: "Ntawe ushobora gutoza ururimi," ntabwo aba ashaka kuvuga ko nta byiringiro kuri twe kandi ko abakristo bagomba kureka kugerageza kugenzura ibyo bavuga. Ahubwo, Yakobo arimo yigisha ubufasha bw'Imana cyangwa se butangawa n'Imana. Nta muntu wifitemo ubwo bubasha muri we, nta buntu bw'Imana, kumenya ururimi rwe no kurukomeza byaba bigoye.

Abizera Kristo Yesu bahamagariwe kuba abanyabwenge kandi uririmi rw'umunyabwenge rurakiza, mubyukuri dukwiriye guharanira kuvuga amagambo azana ubuzima aho kuvuga azana umuvumo n'urupfu (Yakobo 3:2-4).

Muri macye niba turi abanyabwenge, dukwiye gusaba Imana ikadufasha kugenzura indimi zacu bityo tukavuga amagambo atanga ubuzima nk'uko Pawulo yandikiye Timoteyo amwibutsa kwirinda amagambo y'amanjwe n'ingirwabwenge zirwanya iby'Imana. Nitubigenza dutyo, tuzabera bagenzi bacu umugisha kandi abantu benshi bazayoboka Kristo.

Source:www.gotquestions.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ni-gute-ururimi-rw-umukiranutsi-rukiza.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)