Nsengiyumva Jean Claude na Nsengimana Damien bashakishwaga bakekwaho ubwicanyi bafashwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyaha cyakorewe mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Nyabirasi, Akagari ka Mubuga, Umudugudu wa Rwankuba.

Ukekwa afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kandi rwatangaje ko Nsengimana Damien washakishwaga kubera icyaha akekwaho cyo kwica Uwimana Pelagie w'imyaka 57 y'amavuko agatoroka yafashwe, akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha Nsengimana Damien akurikiranyweho yagikoreye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana, mu Kagari ka Ngiryi mu Mujyi wa Kigali.

RIB irashimira abagize uruhare mu ifatwa ry'aba bombi.




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nsengiyumva-jean-claude-na-nsengimana-damien-bashakishwaga-bakekwaho-ubwicanyi-bafashwe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)