Nta joro ridacya, nta mvura idahita - Perezida wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele avuga ko nyuma y'ibibazo Rayon Sports imaze iminsi inyuramo ubu igihe kigeze ngo itere umupira abantu bumirwe.

Ibi uyu muperezida mushya watowe ku wa 24 Ukwakira 2020, yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2020 mu muhango w'ihererekanya bubasha na komite y'inzubacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah.

Uwayezu Jean Fidele yavuze ko abantu bagomba kumenya ko nta joro ridacya, bakizera ko nyuma y'ibibazo iyi kipe yanyuzemo igihe kigeze ngo bikemuke ubundi abakunzi bayo baryoherwe n'umupira.

Yagize ati'Nta joro ridacya, nta mvura idahita, Rayon Sports imaze iminsi mu icuraburindi, abakunzi barababaye bagira agahinda, ariko ahari abagabo beza n'abagore beza ntihagwa ibara.'

'Rayon Sports igiye gutera umupira, igiye gutanga ibyishimo, igiye gutwara ibikombe haba mu Rwanda no hanze y'Igihugu.'

Rayon Sports yari imaze iminsi mu bibazo cyane bishingiye ku miyoborere n'amikoro, byatumye komite yari iriho iyobowe na Munyakazi Sadate ikurwaho na RGB itaringije manda yayo, ni nyuma yo kunanirwa gukora ibyo yasabwe n'uru rwego rw'igihugu rw'imiyoborere rushinzwe imiryango itari iya leta na Rayon Sports irimo.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ngo nta joro ridacya
Yabivugiye mu muhango w'ihererekanya bubasha na komite y'inzibacyuho



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-joro-ridacya-nta-mvura-idahita-perezida-wa-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)