Mu ntara ya Tana River mu gihugu cya Kenya, umugabo wakoraga akazi ko gusukura no kwita ku busitani mu rugo rumwe rwo muri ako gace, yateye inda abana b'abakobwa 3 bo muri urwo rugo yakoragamo none bose bibarutse impanga.
Ikinyamakuru Nairobi News kivuga ko aba bana bavukana bari bafite imyaka 16, bagombaga gukora ibizamini bya Leta muri Werurwe umwaka utaha ariko bose babyaye abana b'impanga mu cyumweru gishize.
Nkuko nyina, abaganga bo mu bitaro bya Malindi na Kilifi babitangaje, banze kubaga aba bana kuko ngo bumvaga ko bashoboraga gupfa ndetse babasaba ko nibura kugira ngo babeho bahomba umwana umwe wabo cyane ko bari batwite impanga bose.
Uyu mubyeyi wabo yagize ati 'Nanze ko abana babo bicwa. byari igitambo, nubwo mu buryo bwa siyansi byumvikanaga ariko mu buryo busanzwe ntabwo wabyumva.'
Nyuma y'iminsi 3 bashakisha aho babyarira,uyu mubyeyi yabonye ibitaro byigenga byabaga abana be bakabyara ndetse babyara neza uretse mukuru wabo wari utwite abana 3 wemeye guhomba umwana umwe kubera inama ya muganga wamubwiye ko yashoboraga kumuhitana. Umwe mu baganga yabwiye abanyamakuru .
Ati: 'Bose amahirwe yabo yo kubaho yari make ariyo mpamvu twashatse umuganga kabuhariwe. Umwana umwe wari utwite abana 3 kugira ngo we abeho twasabye nyina ko yahitamo umwana we cyangwa uruhinja rumwe.'
Aba bakobwa babwiye ikinyamakuru Nation ko uyu mugabo wabateye inda yahise ahunga nyuma yo kumenya ko bose batwite.
Umwe yagize ati: 'Ntabwo twari tuzi ko adusambanya twese kuko ntabwo twabwiranaga amabanga kuko ntitwizeranaga.'
Aba bangavu bavuze ko uyu mugabo yajyaga abajyana mu masambu kugira ngo abasambanye. Umwe muri bo yavuze ko yajyaga atoroka nijoro akajya gusambanira nawe mu nzu yabagamo.
Ati: 'Yakundaga kumpa amafaranga yo kurya ku ishuri ndetse rimwe na rimwe yanguriraga imyenda. Yangiriraga neza. Ntabwo nari nzi ko abikorera n'abavandimwe banjye.'
Nyina usanzwe yarabyaye abana 5 yavuze ko atigeze amenya ko uyu mukozi we yasambanyaga abana be uretse umuto yabonanye udukweto tudasanzwe n'utwenda tw'imbere atigeze amugurira.
Ati: 'Naje kubona afite utwenda tw'imbere tudasanzwe tuntera kwibaza. Yakomeje kumbwira ko abigura mu mafaranga yo kurya ku ishuri muha. Icyo ntasobanukiwe n'impamvu akunda kugura imyenda y'imbere idasanzwe.'
Uyu mugore yavuze ko yakomeje kuba mu mwijima kugeza ubwo yarebye muri telefoni y'umukobwa we agasangamo ubutumwa bubwira uyu mukozi ko atwite inda y'ibyumweru 3.
Muri ubu butumwa ngo bari bapanze uburyo bwo gukuramo inda ndetse ngo n'imipango yari yanogejwe.
Ati: 'Mu buryo butunguranye, bose bamenye ko batwite bapanga uburyo bwo gukuramo inda ariko ku munsi wakurikiyeho twarabafashe tujya kubapimisha, umwe aza gucika ariko bose basanze batwite.'
Uyu mugabo wateye inda aba bana yaburiwe irengero ndetse na polisi ivuga ko nta makuru ye barabona cyane ko ngo na telefoni ye yavuyeho.