Mu gace ka Ndola ho mu gihugu cya Zambia, inkuru yaciye ibintu hirya no hino kubera umukozi wo mu rugo wahisemo gushimuta abana 3 ba shebuja nyuma yuko yari amaze igihe kingana n'amezi 5 yose atamwishyura umushahara we.
Uyu mukozi wo mu rugo wamaze gutabwa muri yombi afungiwe ahitwa Kapiri Mposhi nyuma yo guhigwa bukware na shebuja nyuma yo kugera mu rugo akabura irengero ry'abana n'umukozi.
Aba bana uyu mukozi wo mu rugo yashimuse barimo impanga z'amezi 3 yajyanye abata mu kigo kirera impfubyi mu gihe undi w'imyaka 8 we yamutaye ku biro bya polisi bya Kapirimposhi.
Uyu mukozi abajijwe icyamuteye gushimuta aba bana,yavuze ko yifuzaga guhana shebuja wari umaze amezi 5 atamwishyura umushahara we ndetse uyu mukoresha nawe yemeye ko ibi birego ari ukuri.
Yagize ati: 'Nagombaga kumwishyura amakwacha 450 ku kwezi ariko ntabwo nabishoboye kubera umushahara wanjye wabaye amakwacha 2,846 kubera ko nafashe ideni. Ntabwo nari gushobora kwishyura umukozi n'inzu.'
Uyu mugabo yaje kubona abana be, ariko uku kunanirwa kwishyura umukozi amafaranga asaga ibihumbi 50FRW y'umushahara w'amezi atanu byari bimukozeho.
Uyu mukozi wo mu rugo wari washimuse aba bana yahise atabwa muri yombi ndetse ategereje ko mu cyumweru gitaha agezwe imbere y'urukiko.