-
- Akarere ka Nyagatare gahamya ko nta barimu ba baringa bahakorera
Abitangaje mu gihe Komisiyo y'abakozi ba Leta iherutse gutangaza ko mu Karere ka Nyagatare hari abarimu 807 bakora nta byangombwa bafite.
Raporo ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yo mu mwaka wa 2019/2020, yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuwa 26 Ukwakira 2020, yagaragaje ko mu gihugu cyose hari abarimu 1,566 mu mashuri ya Leta bari mu kazi badafite ibyangombwa bibashyira mu kazi.
Abarimu bangana na 6.6% by'abarimu bose mu gihugu ngo bakora nta mpapuro cyangwa se dosiye bafite, bitewe ahanini n'uburangare bw'abashinzwe kugenzura umurimo.
Iyi raporo itanga urugero ko mu mashuri atandatu yo mu Karere ka Nyagatare nta mwarimu n'umwe ufite ibyagombwa.
Ku barimu 2,430 babarurwa mu Karere ka Nyagatare, 807 bakora nta byangombwa bibemerera akazi bafite.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyagatare avuga ko ikibazo cyari gihari ari uko hari aho basanga hari icyemezo runaka kibura mu mpapuro cyangwa muri dosiye y'umwarimu ariko ngo byamaze gukosorwa.
Agira ati “Uko byaje ni Audit (igenzura) yakozwe na Komisiyo y'abakozi ba Leta iza kugenda ibonamo muri Files (dosiye) z'abakozi zituzuye, ugasanga harimo nka diplome itariho umukono wa noteri cyangwa muri dosiye hari urupapuro rutarimo yenda ruri ahandi (Misplaced) ariko ubu byamaze no guhuzwa byose dosiye ziruzuye”.
Hategikimana avuga ko nta barimu ba baringa bafite bitewe n'uburyo bashyirwa mu kazi kuko buri wese uri mu kazi afite inomero itangwa na REB.
Ati “Ntabwo ari baringa ntabwo byashoboka kuko umwarimu byonyine kugira ngo abe mwarimu hari inomero REB itanga (Numero de Matricule) umwarimu aba ayifite kuko ntibyashoboka guhemba baringa”.
Raporo ya Komisiyo y'abakozi ba Leta kandi ivuga ko bidasobanutse uburyo abarimu 4,087 mu turere 11 bageze mu kazi nta mabaruwa abashyira mu myanya barimo.
Ivuga kandi ko abarimu 762 bari mu kazi batarigeze berekana impamyabumenyi zabo, hakibazwa niba bafite ubushobozi bwo kwigisha.
Imibare itangwa na Minisiteri y'Uburezi, igaragaza ko mu gihugu cyose habarurwa abarimu 63,989, muri bo abigisha mu mashuri abanza bujuje ibisabwa ari 98.6%, mu gihe mu mashuri yisumbuye abujuje ibisabwa bangana na 76%.
source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/nyagatare-ubuyobozi-buremeza-ko-nta-mwarimu-wa-baringa-uhakorera