-
- Barakekwaho kwaka no kwakira ruswa kugira ngo uwakekwagaho gucuruza kanyanga adafungwa
Ku wa 16 Ukwakira 2020 nibwo mu mukwabu Polisi yakoze muri santere ya Mimuli yafashe inzoga zitemewe harimo na kanyanga.
Muri litiro 12 zafashwe harimo litiro 7 zafatanywe umukozi ukora mu nzu itunganyirizwamo umusatsi (salon de coiffure) ya Byabarusaro Innocent.
Byabarusaro yagize ubwoba amara iminsi ine yihishahisha.
AIP Theophile Niyonsaba avuga ko we yakomeje gukorana na Ndahayo Cesar wari usanzwe ubaha amakuru kugira ngo abashe gufata Byabarusaro Innocent bigera n'aho yemera ko bahura amuzaniye amafaranga ya ruswa ariko we afite gahunda yo kumufata ndetse abiziranyeho na Ndahayo ariko mu ibanga ryabo bombi, nk'uko babisobanura.
Ati “Jye n'ubwo ntakomeje kumushakisha ariko naje kumenya amakuru ko yagarutse mu rugo mpitamo kumufata ariko mbiziranyeho na Ndahayo. Nemeye iby'amafaranga kugira ngo agire icyizere ko iyo ruswa nayifata ariko mu by'uko nari mfite gahunda yo guhita mufata cyane ko nari nanitwaje umupolisi ugomba kumfasha.”
Ndahayo Cesar we avuga ko kumvikana na Byabarusaro Innocent amafaranga yabitewe n'uwitwa Uwimana Ildephonse bita Kigingi wahoraga amusaba ko yabafasha Byabarusaro akava mu buhungiro cyane ko Ndahayo yari asanzwe akorana na Polisi cyane.
Avuga ko n'ubwo bavuganaga amafaranga ariko n'ubundi gahunda yari iyo gufata uwo bari bamaze igihe bashakisha.
Agira ati “Kigingi yakomeje kumpata ngo mbafashe mbahuze n'uyu mupolisi ariko Byabarusaruro atahe asange abana n'umugore. Kigingi arambwira ngo reka bampe amafaranga ariko Byabara atahe, mbibwiye uyu mupolisi arambwira ngo ntacyo ninemere ariko tuzazane abone uko amufata.”
Nyamara Byabarusaro Innocent we avuga ko yavuye mu buhungiro amaze kwizezwa na Uwimana Ildephonse bita Kigingi ko yamaze kumvikana na Ndahayo Cesar bita Salus ko yava mu buhungiro kuko yamwemereye kumuhuza n'uwamuhigaga ari we AIP Theophile Niyonsaba agakurwaho icyaha agataha.
Byabarusaro Innocent ngo yumvikanye na bo bemeranya amafaranga ibihumbi 500 ariko bavugana kuri telefone.
Agira ati “Kigingi yarambwiye ngo Salus yamubwiye ko banyitendetseho ngo nintamucaho ibyanjye ntibizakunda, bamubwiraga ko ngo nintabaha amafaranga sinzatuza, nyuma twasoje twumvikanye ibihumbi 500 nyaha Salus.”
Byabarusaro n'ubwo yemeye gutanga ayo mafaranga ngo yari yaragishije inama abantu batandukanye ndetse yigira ku biro bya Polisi i Kigali mu ishami rishinzwe gukumira ruswa bamuha abazamufatira abamwaka iyo ruswa.
Avuga ko amafaranga yasabwe yayahaye Ndahayo Cesar kugira ngo na we ayashyikirize AIP Theophile Niyonsaba ndetse banazana i Nyagatare aho bavuganye guhurira.
AIP Theophile Niyonsaba ntibahamusanze kuko yari yamaze kumenya amakuru ahunga mbere aza gufatwa hashingiwe ku biganiro yagiranye na Byabarusaro kuri telefone igendanwa amwaka ruswa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko abafashwe bakekwaho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa.
-
- CIP Twizeyimana avuga ko Polisi idashobora kwihanganira abakora ibyaha baba abaturage cyangwa abapolisi
Avuga ko Polisi y'igihugu itazihanganira abakora ibyaha baba abaturage cyangwa abapolisi cyane icyaha cya ruswa.
Asaba buri wese kwitandukanya na cyo kuko abagikora bazagihanirwa.
Ati “Yaba abaturage cyangwa abapolisi, nta na rimwe Polisi izihanganira ibyaha muri rusange ndetse Polisi yafashe iya mbere mu gufatanya n'izindi nzego kurwanya ruswa, ntabwo rero Polisi izihanganira umupolisi cyangwa umuturage waka akanakira ruswa.”
Byabarusaro Innocent akeka ko impamvu Ndahayo Cesar yakomeje kumwirukaho ashaka ruswa ari uko yari afite amakuru ko yabonye amafaranga y'ingurane y'inzu ye yagonzwe n'umuhanda Nyagatare-Rukomo urimo gushyirwamo kaburimbo.
Abakekwaho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa ubu bari kuri sitasiyo ya RIB ya Rwamagana aho bategereje kugezwa imbere y'urukiko.
source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-umupolisi-n-umuturage-barakekwaho-kwaka-no-kwakira-ruswa