Nyagatare: Umwana w'imyaka irindwi yagwiriwe n'inzu arapfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko kugwa kw'iyi nzu kwatewe n'imyubakire idafashije.

Ati "Inzu byagaragaraga ko inkingi zayo zidakomeye ari na cyo cyatumye igwa."

Asaba abaturage kujya bubaka inzu zikomeye ndetse n'abajya gukodesha bakabanza kureba ubuziranenge bw'inzu kugira ngo hirindwe impanuka.

Umurambo w'uwo mwana wapfuye wagejejwe ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Mu Murenge wa Rwempasha kandi haguye imvura nyinshi irimo umuyaga gusa ntacyahise kimenyekana yangije.

Umuturage witwa Kamanzi Mohamed na we avuga ko igiti cyagwiriye inka ze ebyiri ariko ku bw'amahirwe ntayapfuye.




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-umwana-w-imyaka-irindwi-yagwiriwe-n-inzu-arapfa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)