-
- Abayobozi bo ku nzego zinyuranye muri Nyamagabe bagaragarijwe raporo y'isuzuma ry'ibyakozwe mu bumwe n'ubwiyunge muri 2019-2020
Gahunda ya Ngira Nkugire ndetse n'amatsinda ya Mvura Nkuvure, bihuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 n'abagize uruhare muri Jenoside barangije ibihano, ndetse n'imiryango yabo.
Nko mu Murenge wa Cyanika wakunze kugaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside, inyigisho za Ngira Nkugire zatumye hari aho imanza z'imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside zagiye zirangizwa n'abaturage ubwabo, inzego z'ubuyobozi zitabigizemo uruhare, nk'uko bivugwa n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge, JMV Ndagijimana.
Agira ati “Hari umuntu umwe waje atumiza abantu bari bamubereyemo amafaranga ibihumbi 700 by'imitungo bangije, twibwira ko agiye kubishyuza, aratubwira ati nari ngize ngo n'ubuyobozi mbabwire ko aba bantu mbababariye”.
Uyu muntu ngo mbere yanavugaga ko atifuza gukandagira mu Cyanika, ariko aho yahaziye yaje atanga imbabazi, inyigisho zaramucengeye. Ubwo yazaga gutanga imbabazi ngo yagize ati “Ntaragera muri gahunda ya Ngira Nkugire, umutima nanjye wari ufunze”.
Mu Murenge wa Cyanika kandi hari icyobo kiri imbere ya kiliziya cyagaragayemo imibiri 103 y'Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside. Amakuru yatanzwe n'umwana wari warabyumvanye abantu bakuru.
Mu Murenge wa Musebeya ho, amatsinda abarokotse Jenoside bahuriramo n'abayigizemo uruhare yatumye bafatanya mu gikorwa cyo kwimura imibiri ijyanwa mu rwibutso, hanyuma bishakamo ubushobozi bahubaka ikimenyetso (monument) kuko bangaga ko amateka y'ibyahabereye muri Jenoside yibagirana.
Ibikorwa ntibyarangiriye ku kubaka iki kimenyetso, kuko ngo banafatanya kuhakorera isuku, nk'uko bivugwa na Jean Chrysostome Ndorimana uyobora uyu murenge.
Akomeza agira ati “Tujya tugira gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye. Hari gahunda za Leta hakaba n'iz'abaturage. Abaturage bafata umwanya bakajya guha umubyizi uwarokotse Jenoside utishoboye”.
Icyakora na none, ubumwe n'ubwiyunge ntiburagerwaho neza i Nyamagabe, kandi mu bituma butagerwaho harimo kuba hari abatarishyurwa imitungo yabo yangijwe, biturutse ku ibura ry'incarubanza zimwe na zimwe nk'uko bivugwa na Ndorimana.
-
- Intambwe muri Cyanika bateye mu bumwe n'ubwiyunge yabahaheje igikombe cy'umwanya wa 3 muri Nyamagabe
Agira ati “Aho mbona ingorane si ukubura kw'izo mpapuro, kuko kwishyura ntabwo ari ngombwa izo mpapuro. Ahubwo aho nzibona ni wa muntu wagombaga kwishyura wagombye kuba yarateye intambwe akishyura, cyangwa akavuga ati nje gusaba imbabazi”.
Ndorimana anavuga ko bene izi manza atari nyinshi, ariko ko afite icyizere ko amaherezo zizarangizwa biturutse ku nyigisho.
Imanza z'imitungo zaciwe na Gacaca muri Nyamagabe ni 52,047. Kugeza ubu hamaze kurangizwa 47,410, kandi mu 4,337 zisigaye, izishobora kurangizwa ni 805. Izisigaye zindi 3,532 zifite imbogamizi, kandi muri zo harimo kutamenya aho abakoze ibyaha baherereye.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyamagabe-gahunda-ya-ngira-nkugire-yatumye-batera-intambwe-mu-bumwe-n-ubwiyunge