-
- Nyuma y'iburanisha ryo ku wa 20 Ukwakira 2020, ku Rukiko Rukuru i Nyanza
Musabyuwera na Kayihura, bahamijwe icyaha cyo kwica muri Jenoside, abana babiri bo kwa Disi Didace wari utuye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, nyuma bakabajugunya mu musarane wabo.
Amakuru y'uko abo bana biciwe mu rugo rwo kwa Musabyuwera bakajugunywa mu musarane, yamenyekanye ubwo abana bo muri uwo muryango (Kayihura na mushiki we) bashyamiranaga, hanyuma Kayuhura akabwira mushiki we ko yamwica akamujugunya mu musarane “bakajya bamunnya jehuru nk'uko bannya hejuru y'abana bo kwa Disi”.
Uwo mushiki we yahise atanga amakuru, inzego zibishinzwe zirayakurikirana ndetse hanakorwa ibikorwa byo gushakisha iyo mibiri y'abana bo kwa Disi bari barajugunywe mu musarane, icyo gihe havanwamo imibiri ine nk'uko raporo zabigaragaje.
Nyuma yo kubavanamo, Musabyuwera na kayihura bahise bakurikiranwa ku cyaha cyo kwica abo bana, ariko Urukiko rw'Ibanze rwa Busasamana, rubagira abere, nyuma y'uko uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibirizi Habineza Jean Baptiste, wari wahamagajwe n'urukiko nk'umutangabuhamya yari yatanze ubuhamya avuga ko mu musarane wo kwa Musabyuwera havanywemo umubiri umwe, aho kuba ine nk'uko byari byagaragajwe.
Ubushinjacyaha bwajuririye icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, maze mu rubanza rwasomwe tariki ya 08 Gicurasi 2020, Musabyuwera na Kayihura bahamywa icyaha cya Jenoside, bakatirwa gufungwa burundu.
Aba na bo baje kujuririra icyi cyemezo mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza, maze mu iburanisha ryabaye tariki ya 20 Ukwakira 2020, urukiko rusuzuma niba rushobora kwakira ubujurire bwabo.
Ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo ni bwo, rwatangaje ko rwemeje kutakira ubujurire bwa Musabyuwera na Kayihura, rwemeza kandi rutegeka ko urubanza nomero RPA/GEN 00004/2019/TGI/HYE rwaciwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ku wa 08 Gicurasi 2020 rwajuririwe, rugomba kurangizwa uko rwaciwe.
Ibi bivuze ko Musabyuwera Madeleine n'umuhungu we Kayihura Cassien, bakomeza igihano bakatiwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, cyo gufungwa burundu.
Abarokotse bo mu muryango wa Disi Didace bavuga ko bashimye ubutabera bahawe ku bantu babiciye abavandimwe.
Icyakora abagize uyu muryango bavuga ko bagihangayikishijwe no kuba imibiri y'abavandimwe babo imaze imyaka irenga ibiri ibonetse, ariko ikaba itarashyingurwa.
Inzego z'ubuyobozi zivuga ko ikibazo cy'iyi mibiri kikiri gukurikiranwa n'inzego zibishinzwe, kandi ko uyu muryango uzahabwa ubutabera ukabasha gushyingura abavandimwe babo.
source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/nyanza-urukiko-rukuru-rwanze-ubujurire-bw-umubyeyi-n-umuhungu-we-bahamijwe-jenoside