-
- Bavuga ko ibiciro biri hejuru ugereranyije n'uburebure bw'umuhanda
Ku rutonde rw'ibiciro RURA yasohoye ku itariki ya 22 Ukwakira 2020, hariho ko Huye-Kibeho bishyura amafaranga 900, Huye-Ndago bakishyura 980, naho Huye-Munini bakishyura amafaranga 860.
Igitangaje ni uko ku Munini ari ho kure ariko hakaba ari ho bagomba kwishyurwa amafaranga makeya, kuko Huye-Munini (uciye i Kibeho) hari ibirometero 40, Huye-Ndago hakaba ibirometero 33 naho Huye-Kibeho hakaba ibirometero 27.
Ubundi ubariye ku mafaranga 21 ku kilometero kimwe, Huye-Munini hakwiye kurihwa amafaranga 860 nk'uko bigaragara kurutonde rwasohowe na RURA, Huye-Ndago hakishyurwa atarenze 700 (kuko 33x21=693) naho Huye-Kibeho ntiharenze 570 (kuko 27x21=567).
Iki giciro cy'amafaranga 570 ku rugendo Huye-Kibeho kinahuye n'igisubizo RURA yatanze yifashishije twitter, ku witwa Ngirinshuti wari wagaragaje ko amafaranga bacibwa bajya muri Nyaruguru ari menshi.
Yagize iti “Mwiriwe Ngirinshuti? Murakoze kutumenyesha. Biri gukosorwa. Urugendo Huye-Kibeho ni 570”.
embed
Nyamara, kuva ibiciro bishyashya byasohoka hakanagaragazwa ko harimo amakosa, hagiye gushira ibyumweru bibiri abajya i Kibeho bishyura amafaranga 900, naho abagera i Ndago no ku Munini bakishyura 1,200.
Umwe mu bahagenda kenshi kuko afite akazi i Ndago, ariko akaba atuye i Huye, agira ati “Twebwe tujya i Ndago buri munsi tuzi n'iby'ibiciro bishyashya, ubu dutanga 900 ubundi yo kutugeza i Kibeho, bakatugeza i Ndago. Ariko abaturage batabasha kwibariza bo batanga 1200”.
Gutanga amafaranga arenga ku yakagombye gutangwa habariwe ku mafaranga 21 kuri kilometero, byinubirwa kandi n'abakora ingendo hagati ya Kigali na Huye, bavuga ko ubundi bakagombye kwishyura atagera ku 2,600, bashingiye ku kuba kuva muri gare ya Nyabugogo kugera mu ya Huye ngo hari ibirometero 122.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry'ubwikorezi muri RURA, Anthony Kulamba, avuga ko mu biciro biheruka gusohoka hari hakeya cyane hagaragayemo kwibeshya, harimo no muri Nyaruguru, ariko ko bafatanyije n'ubuyobozi bw'uturere babyizeho, ku buryo biri hafi gukosoka.
Agira ati “Ngira ngo bitarenze ejo cyangwa ejobundi bizaba byatunganye kuko twahanye amakuru. Ni ku muhanda wa Nyaruguru, uwa Ngoma, muri za Butaro, muri Burera. Ndumva ari imihanda nk'itatu”.
Uyu muyobozi anasaba ko abantu bose bajya babona baciwe amafaranga adahuje n'ibiciro byagenwe bajya babibabwira kugira ngo bikemurwe.
Naho ku bijyanye n'umuhanda Huye-Kigali bivugwa ko amafaranga atangwa ku matike arenze ayari akwiye gutangwa ugereranyije n'ibirometero biri hagati ya gare ya Huye n'iya Nyabugogo, abashinzwe kugena ibiciro muri RURA bavuga ko bazareba niba ibivugwa ari byo, hanyuma bigakosorwa.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyaruguru-bibaza-igihe-ibiciro-by-ingendo-bizakosorerwa