Nyaruguru: Bihaye imyaka ibiri yo kuba bakemuye burundu ikibazo cy'imbuto y'ibirayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
I Nyaruguru bihaye imyaka ibiri bakaba bakemuye ikibazo cy
I Nyaruguru bihaye imyaka ibiri bakaba bakemuye ikibazo cy'imbuto y'ibirayi

Ingamba bafashe mu gukemura iki kibazo, ni uko abatubuzi b'imbuto bazakora mu byiciro, bakazajya bagenda bahererekanya imbuto bitewe n'aho kuyitubura bigeze, kandi buri cyiciro kikabazwa ibyo cyagezeho.

Agira ati “ADENYA isanzwe itubura imbuto z'ibirayi, turi kumvikana ko uburenganzira ifite ari ubwo gutubura imbuto fatizo (pre-base) ivuye muri laboratwari za RAB, gusa. Tugiye kubatera inkunga bongere ubushobozi bw'inzu batuburiramo (green house) n'ibindi, ku buryo bazajya batubura imbuto fatizo ihagije”.

Ngo hari n'amakoperative bamaze kubona ko afite ubushobozi bwo gutubura imbuto. Ayongayo ishyirahamwe ADENYA rizajya riyaha imbuto fatizo, ayituburemo imbuto shingiro. Ayo makoperative ni yo azajya akorana n'abatubuzi batubura imbuto umuhinzi afata agatera, ari yo bita imbuto y'ibanze.

Batarafata izi ngamba, ADENYA yatuburaga imbuto fatizo igahita izishyikiriza abazishaka, baba abatubuzi cyangwa abahinzi. Ibirayi byera kuri iyi mbuto fatizo, ari byo mbuto shingiro, byakagombye kongera gutuburwa bigatanga imbuto y'ibanze ihingwa n'abazajyana ibirayi ku isoko, akenshi wasangaga ihise ijya ku isoko, ikaribwa.

Kubera ko ibi biri mu byatubyaga imbuto, abakozi ba ADENYA babajijwe uko babona byakemuka n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uUuhinzi n'Ubworozi, ubwo yabagendereraga tariki ya 21 Nzeri 2020, bari bamubwiye ko umuti waba ko bajya batubura imbuto iturutse muri RAB gusa, na bwo babanje kwagura aho batuburira, hanyuma bakagira abandi batubuzi bakorana.

Ibi ni byo ubuyobozi bw'akarere bwiyemeje kubafashamo. Meya Habitegeko avuga ko iyi ntego bazayigeraho neza, RAB nibonera ADENYA imbuto ihagije.

Ati “Muri RAB bataduhaye imbuto ku gihe kandi ku rugero twifuza, ya myaka ibiri ishobora kurenga”.

Yungamo ati “Nta mpamvu yo kugira ngo abaturage bahore bataka imbuto y'ibirayi. Yenda umwaka wa mbere tuzaba tukirwana na byo, ariko ku mwaka wa kabiri iki kibazo kizaba cyararangiye. Kandi icyo twiyemeje turagikora”.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru bwihaye iyi ntego yo gukuraho burundu ikibazo cy'ibura ry'imbuto y'ibirayi, nyuma y'uko mu ntangiriro z'umuhindo w'uyu mwaka wa 2020 hari amakoperative yaretse guhinga ibirayi nyamara yari abifite muri gahunda, kubera kubura imbuto.

N'ababashije kubihinga babiguze bibahenze cyane kuko imbuto bari basanzwe bagura hagati y'amafaranga 500 na 600 ku kilo bayitanzeho amafaranga 1,000.




source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyaruguru-bihaye-imyaka-ibiri-yo-kuba-bakemuye-burundu-ikibazo-cy-imbuto-y-ibirayi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)