Mu itangazo Nigihozo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko nk'uko umugabo we Virgile yari yarabyifuje kumurika album ye ya mbere ariko akaza gupfa atabikoze, umuryango n'inshuti bifuje gukomeza uwo muhigo bakayimurika.
Iyi album yitwa ‘Shani' akaba ari izina ry'umwana w'umukobwa wa Virgile yasize.
‘Shani' izaba iriho indirimbo 10 zitandukanye yasize akoranye n'abahanzi batandukanyre. Ikazasohoka tariki 4 Ukuboza 2020.
DJ Miller wabarizwaga muri Dream Team, itsinda ryari rigwizwe n'aba-DJs batatu ari bo Dj Miller, Dj Toxxic na Dj Marnaud, yavangaga umuziki mu birori bitandukanye, akaba yarapfuye tariki 5 Mata 2020. Yari umwe mu bari bafite izina rikunzwe mu Rwanda.
source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/nyuma-y-amezi-8-dj-miller-yitabye-imana-hagiye-gusohoka-album-ye