Nyuma yo guhagarika ku kazi abayobozi bakuru ba REB, hagiye gukurikiraho iki? - Minisitiri Uwamariya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Velentine, avuga ko kuba hari abayobozi mu Kigo cy'igihugu gishinzwe uburezi (REB), bahagaritswe ku kari, nta gitangaza kibirimo kuko ari gahunda isanzwe yo kubaza abayobozi ibyo bakora.

Abivuze nyuma y'uko Ibiro bya Minisitiri w'Intebe byatangaje ko abayobozi batatu bo muri REB bahagaritswe by'agateganyo ku mirimo yabo, bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry'abarimu uko bikwiriye.

Bo bbayobozi bahagaritswe ni Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) na Bwana Ngoga James, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Iterambere n'Imicungire y'Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).




source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/nyuma-yo-guhagarika-ku-kazi-abayobozi-bakuru-ba-reb-hagiye-gukurikiraho-iki-minisitiri-uwamariya
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)