Robert Kabera ufite ipeti rya Sergeant Major mu gisirikari cy'u Rwanda yahungiye mu gihugu cya Uganda nyuma yo gufata ku ngufu umwana we yibyariye w'umukobwa ufite imyaka 15. Iki cyaha Kabera yagikoze mu ijoro ryo ku wa 21 Ugushyingo mu rugo rwe I Ndera, nyuma yahoo ahita acika nyuma yo kumenya ko azashyikirizwa ubutabera. Yaje kwerekeza inzira ya Kagitumba akomereza muri Uganda.
Sergeant Kabera wari umuririmbyi mu itsinda ry'umuziki mu ngabo z'u Rwanda yakoze iki cyaha nyuma y'ubusinzi bukabije dore ko bisanzwe bizwi ko yasabitswe n'isindwe.
Nkuko amakuru yabazi Kabera neza bagize icyo batangaza, uwo mugabo yaranzwe n'imyitwarire mibi mu kazi ke nubwo yagiye ababarirwa kenshi . Amakuru yizewe nuko yambutse umupaka wa Uganda ku cyumweru ahagana saa yine z'ijoro.
Kuri uyu wa mbere, Ingabo z'igihugu zashyize hanze itangazo ko ziri gukora iperereza ryimbitse ku biregwa Sergeant Kabera Robert.
The post Nyuma yo gukora ibara, agafata ku ngufu umwana yibyariye w'imyaka 15 yasinze, Sergeant Major Robert Kabera yahise ahungira muri Uganda inzoga zimushizemo appeared first on RUSHYASHYA.