Myugariro wa APR FC wo ku ruhande rw'iburyo, Omborenga Fitina avuga ko nta rwitwazo na rumwe bagomba gutanga ku mukino wa Gor Mahia kuko bahawe ibikenewe byose ahubwo igihe kikaba kigeze ngo babishyire mu bikorwa.
Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Regional i Nyamirambo, ni umukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League.
Mbere y'uyu mukino Omborenga akaba avuga ko abatoza babahaye ibishoboka byose ubu hasigaye uruhare rwabo nk'abakinnyi kubishyira mu bikorwa.
Ati"Abatoza babashije kuduha ibyo twari dukeneye, kugeza uyu munsi muri ayo mezi abiri dushobora kuba twitoje, ku wa Gatandatu ni wo munsi wa nyuma wo gushyira mu bikorwa ibyo abatoza bamaze iminsi batwereka, kandi tugomba kubigeraho byanze bikunze.'
Akomeza avuga ko afite icyizere bitewe n'ubufatanye buri hagati yabo nk'abakinnyi bityo ko biri bubayobore ku ntsinzi.
Ati'Icyizere kirahari iyo mbona abakinnyi dukinana turumvikana, tugakorera hamwe nk'ikipe umutoza, ibyo atwigisha ni ibintu bitugirira akamaro mu buzima bwa buri munsi binatwigisha ibintu byinshi mu kibuga, bityo rero nkaba numva ko byanze bikunze ari ryo herezo tugomba gusorezaho ibyo umutoza yatwigishije tukamwereka ko twabifashe neza.'
Yijeje abafana intsinzi kuko n'ubwo batari buze ku kibuga kubashyigirikira bitewe n'icyorezo, ariko barabizi ko baba babashyigikiye aho bari hose.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/omborenga-fitina-ahamya-ko-nta-rwitwazo-ku-mukino-wa-gor-mahia