Padiri Ubald Rugirangoga uzwi cyane mu gusengera abantu bagakira indwara , urwaye COVID-19 yakuwe mu byuma bimufasha guhumeka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Padiri Ubald Rugirangoga uzwi cyane mu gusengera abantu bagakira indwara wari umaze iminsi arembye kubera indwara ya COVID-19 yakuwe mu byuma bimufasha guhumeka, aratanga icyizere cyo gukira.

Tariki 20 Ukwakira 2020 nibwo byatangajwe ko Padiri Ubald Rugirangoga uzwi cyane mu gusengera abantu bagakira indwara yanduye COVID-19 ndetse ari kwitabwaho n'abaganga kugira ngo barokore ubuzima bwe.

Nyuma y'aho byakomeje kwanga ndetse ashyirwa mu cyumba kivurirwamo indembe ndetse ahabwa ibyuma bimufasha guhumeka neza kuko umwuka utasohokaga neza.

Nyuma y'icyumweru Padiri Ubald Rugirangoga ari gufashwa guhumeka, yamaze gukurwa kuri ibi byuma nk'uko byatangajwe mu isengesho rya Rozari ryo ku mugoroba wo ku wa Mbere.

'Ejo hashize nitabye telefone y'umuganga ambwira ko yatangiye kumera neza ku wa Gatandatu no ku Cyumweru bamukuraho ibikoresho bimufasha guhumeka.'

Uyu mukecuru uyobora isengesho rya Rozari ryo gusabira Padiri Ubald, yavuze ko bategereje kumenya niba uyu munsi bari bumuvane mu cyumba cy'indebe akajya ahari abarwayi basanzwe.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira gukwirakwira mu bihugu bitandukanye birimo n'u Rwanda, Padiri Ubald Rugirangonga yari muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho yagiye mu bikorwa byo gusengera abantu.

Uyu mupadiri ufite ingabire yo gusengera abantu bagakira indwara za roho n'umubiri, yakomeje kubikora akoresheje facebook ndetse abantu bakomeza gutanga ubuhamya bw'ibyo Imana yabakoreye biciye mu mugaragu wayo.

Padiri Ubald Rugirangoga yakuwe mu byuma bimufasha guhumeka



Source : https://impanuro.rw/2020/11/03/padiri-ubald-rugirangoga-uzwi-cyane-mu-gusengera-abantu-bagakira-indwara-urwaye-covid-19-yakuwe-mu-byuma-bimufasha-guhumeka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)