Perezida Kagame yanenze abayobozi baca intege bagenzi babo baba baje mu kazi ari bashya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020, Perezida Kagame yavuze ko zimwe mu mpamvu zidindiza ikorwa ry'ibintu abayobozi baba baremeranyijeho harimo kuba inzego zitavugana, ngo zuzuzanye.

Yavuze ko hari n'abandi bananiza bagenzi babo bakabasaba 'ka bituga' kugira ngo ikintu runaka gikorwe.

Perezida Kagame yavuze ko indi mpamvu idindiza iterambere ry'Abanyarwanda kandi biturutse ku bayobozi ari ugukora ibintu batashyiriyeho gahunda ihamye, bidafite igenamigambi rihamye (planning).

Paul Kagame yatinze ku ngingo avuga ko mu bayobozi basanzwe mu mirimo baca intege bagenzi babo baba baherutse guhabwa inshingano muri Leta ariko barahoze bakorera cyangwa biga mu mahanga.

Avuga ko abo basore n'inkumi baba barakuriye mu bihugu aho umuntu yiga kandi agakora mu buryo buri ku murongo, bukurikije gahunda ihamye, uyishe akabihanirwa.

Iyo bagarutse mu Rwanda mu mirimo ya Leta cyangwa iyabo ku giti cyabo, hari ubwo abo bayisanzemo bababera inzitizi mu gusohoza neza inshingano zabo.

Ubusanzwe aho baba baturutse baba baramenyereye imikorere ituma umuntu akora neza, akurikiza amategeko aguhemba neza ariko yahusha gato ukabyishyura, ndetse akaba yanafungwa.

Perezida Kagame yerekenye ikibazo abantu nkabo bahura nacyo iyo baje gukorera u Rwanda.

Perezida Kagame yabajije abari bamuteze amatwi niba imikorere nk'iyo bumva ibanyuze, bumva bayishimiye, ikabatera ishema.

Avuga ko ikibabaje kurushaho ari uko n'abandi bakozi mu nzego za Leta babibona bakabifata nk'urwenya ntibabibonemo ikibazo.

Aho kugira ngo babyamagane, usanga ahubwo babifata nk'ibisanzwe

Umukuru w'igihugu yasabye abandi bayobozi bakuru bacyo kureka iyo migirire ahubwo bagafatanya bose uko bakabaye kugira ngo bazamure imibireho myiza y'Abanyarwanda.



Source : https://www.imirasire.rw/?Perezida-Kagame-yanenze-abayobozi-baca-intege-bagenzi-babo-baba-baje-mu-kazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)