Perezida Kagame yifurije ishya n'ihirwe Karidinali Kambanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa Perezida Kagame yageneye Karidinali Kambanda, yavuze ko u Rwanda rutewe ishema kandi rushimishijwe n'ubutumwa bushya yahawe n'Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Nyirubutungane Papa Francisco, wamugize Karidinali.

Yakomeje agira ati “Mu izina ryanjye bwite no mu izina ry'Abanyarwanda bose, turakwifuriza ishya n'ihirwe mu mirimo mishya, nka Karidinali wa mbere mu mateka y'u Rwanda. Iri kamba wambitswe ni ishema kuri wowe no kuri Kiliziya Gatolika y'u Rwanda. Ni agaciro gakomeye ku Banyarwanda bose no ku gihugu”.

Perezida Kagame arongera ati “Kuba ugizwe Karidinali nyuma y'imyaka ibiri ugizwe Arkiyepisikopi wa Kigali, ni ikimenyetso cy'impano ufite mu kunoza umurimo w'Imana. Ni ikimenyetso kandi cy'uko Kiliziya Gatolika y'u Rwanda imaze kuba ubukombe, nyuma y'imyaka 120 igeze mu Rwanda”.

Yongeyeho ko Kiliziya Gatolika ikomeje kugira uruhare mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu isanamitima, kunga no kubanisha Abanyarwanda. Ngo ikomeje no kugira ubufatanye na Leta mu guteza imbere uburezi, ubuzima n'imibereho myiza by'Abaturarwanda. Perezida Kagame ati "ibi byose ni ibyo kwishimirwa".

Perezida Kagame kandi yamwijeje ubufatanye, agira ati “Turabizeza ubufatanye mu mirimo yanyu by'umwihariko, na Kiliziya Gatolika muri rusange”.

Muri ubwo butumwa bwanyujijwe kuri Twitter y'Ibiro bya Perezida wa Repubulika kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2020, Perezida Kagame yasoje amwifuriza amahoro y'Imana.

Kambanda Antoine yagizwe Karidinali na Papa Francisco, ku itariki ya 25 Ukwakira uyu mwaka wa 2020 hamwe n'abandi 12, bikaba biteganyijwe ko ku itariki 28 Ugushyingo 2020, abo bakaridinali bashya bazajya i Roma ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika kwakira umwambaro mushya no kwakira iyo mirimo mishya.

Inkuru bijyanye:

https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musenyeri-antoine-kambanda-yagizwe-karidinali

https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kugira-karidinali-ni-ikimenyetso-cy-uko-papa-yitaye-ku-rwanda-musenyeri-rukamba




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yifurije-ishya-n-ihirwe-karidinali-kambanda
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)