Perezida Macron yavuze ko ashobora kumva kubabara kw'abayisilamu kubera ibishushanyo by'Intumwa Muhammad #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira , yaraye avuze ko ashobora kwiyumvisha impamvu abayisilamu bababajwe n'ibishushanyo bitavugwaho rumwe bigaragaza Intumwa Muhammad.

Perezida Macron yavuze ko habayeho gukomereka mu bihugu by'abayisilamu kuko abantu bibeshye bagatekereza ko ashyigikiye ibishushanyo by'Intumwa Muhammad, cyangwa ko byakozwe na leta y'Ubufaransa. Yagize ati:

'Numva amarangamutima arimo kugaragazwa kandi ndayubaha. Ariko mugomba kumva inshingano yanjye ubu, ni ugukora ibintu bibiri: guteza imbere ituze no kurinda ubu burenganzira'.

Ubwo burenganzira yakomojeho ni ubwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure ku bakoze ibyo bishushanyo.

Yongeyeho ati: 'Muri iki gihe ku isi hari abantu bayobya [amahame ya] Isilamu mu izina ry'iri dini bavuga ko barwanirira, barica, barabaga… muri iki gihe hari urugomo rukorwa n'imitwe imwe y'abahezanguni n'abantu ku giti cyabo mu izina rya Isilamu'.

Ariko, mu kiganiro yagiranye na televiziyo Al Jazeera, yavuze ko nta na rimwe azemera ko ibyo biba impamvu yo gukora ibikorwa by'urugomo.

Abivuze nyuma y'igitero cyo ku wa kane cyakozwe hifashishijwe icyuma kuri kiliziya yo mu mujyi wa Nice.

Cyabaye igitero cya gatatu gicyekwa kuba icy'abagendera ku mahame y'ubuhezanguni bo mu idini ya Isilamu kibaye mu Bufaransa mu gihe kirenga gato ukwezi kumwe.

Hashize igihe hari ubushyamirane hagati y'Ubufaransa n'ibihugu bimwe by'abayisilamu kubera ikibazo cy'ibyo bishushanyo by'Intumwa Muhammad.

Ibihugu by'abayisilamu byarakariye igihugu cy' Ubufaransa

Bimwe mu bihugu by'abayisilamu byasabye abaturage babyo kutagura ibicuruzwa biva mu Bufaransa kubera ko Bwana Macron yashyigikiye uburenganzira bwo gukoresha ayo mashusho mu rwego rw'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Bwana Macron yahize avuga ko gushishikariza kutagura ibicuruzwa biva mu Bufaransa kubera uburakari bwatewe n'ibyo bishushanyo ari ibintu 'bidakwiye' kandi 'bitakwemerwa'.

Nk' uko BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ejo ku wa gatandatu, umupadiri wo mu idini rya Orthodoxe yararashwe arakomereka mu mujyi wa Lyon, nubwo nta makuru aramenyekana ku wagabye icyo gitero.

Perezida Macron yavuze ko nta na rimwe azemera ko ibyo biba impamvu yo gukora ibikorwa by'urugomo



Source : https://impanuro.rw/2020/11/01/perezida-macron-yavuze-ko-ashobora-kumva-kubabara-kwabayisilamu-kubera-ibishushanyo-byintumwa-muhammad/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)