Abakurikirana ibitangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga ntabwo bajya batera kabiri batumvise cyangwa ngo babone uvuga ko ari umuhanuzi ukiza indwara zitandukanye cyangwa ukora ibitangaza.
Ni ibintu bitavugwaho rumwe n'ubwo abavuga ko babikora akenshi bemeza ko babikora mu izina ry'Imana ibaha izo mbaraga zo gukiza abarwayi no gukora ibitangaza.
Apotre Joseph Yongwe ni umwe mu bavuga ko akiza indwara zananiranye
Itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Polisi y'igihugu rivuga ko 'Polisi irihanangiriza abantu biyita ko ari abahanuzi basengera abantu bakabakiza indwara, bikaba byatuma abaturage batagana amavuriro iyo barwaye, ibi ni ukuyobya abaturage.'
Polisi irashishikariza abaturarwanda kudaha agaciro inyigisho nk'izi, ahubwo bakajya bagana ivuriro igihe cyose barwaye.
Itangazo rikomeza rigira riti 'Abatanga ubutumwa nk'ubu buyobya abaturage ntabwo bazihanganirwa.'
#RwandaPolice cautions self-proclaimed prophets who mislead the public claiming they can cure diseases. This is dangerous and can result in sick people not seeking much needed medical help.
1/2â" Rwanda National Police (@Rwandapolice) November 11, 2020