Prof. Kayumba Pierre Claver wari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Prof. Kayumba wari umuhanga mu bijyanye n'imiti (Pharmacy), yatabarutse kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, nk'uko byatangajwe n'abo mu muryango we.

Nyakwigendera wari usanzwe utuye kuri 12 mu Mujyi wa Kigali, yajyanywe igitaraganya mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, ahagera yashizemo umwuka.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Dr Ntaganira Vincent, yihanganishije nyakwigendera, uri no mu bashyigikiye igitekerezo cyo gutangiza Umuryango w'Abanyeshuri barokote Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG).

Yagize ati 'Inkuru mbi kandi itunguranye, Prof. Kayumba P. Claver wo muri Kaminuza y'u Rwanda akaba n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Rwanda Medical Supply Ltd yitabye Imana. Tuzahora twibuka uguca bugufi kwe, ubwitange no gukunda igihugu. Sinzibagirwa uruhare rwe mu itangizwa rya @AERGFAMILY mu 1996.''

Prof. Kayumba Pierre Claver wari umwe mu bantu batatu bazobereye mu bijyanye na Farumasi mu Rwanda afiye Impamyabumenyi y'Icyiciro gihanitse mu bijyanye na Farumasi yakuye muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi.

Uyu mugabo wari Umwarimu n'Umushakashatsi mu Ishami ry'Ubuvuzi muri Kaminuza y'u Rwanda. Yanabaye umuyobozi mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), ushinzwe Ishami ry'ibijyanye n'itangwa ry'amasoko y'imiti n'ikorwa ryayo.

Prof. Kayumba Pierre Claver kandi mu mwaka ushize yiyamamarije kuba umusenateri uhagarariye amashuri makuru na za kaminuza ariko aza gutsindwa na Prof Niyomugabo Cyprien



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Prof-Kayumba-Pierre-Claver-wari-umwarimu-muri-Kaminuza-y-u-Rwanda-yitabye-Imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)