Rayon Sports yakuyeho urujijo ku bavugaga ko umuvugizi wayo Jean Paul Nkurunziza yambuwe inshingano yari afite #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro cya Siporo cyitwa Program umufana cya Flash FM, Perezida w'Asosiyasiyo Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yavuze ko ariwe ugomba kuvugira ikipe.

Yagize ati: "Nk'uko amategeko abivuga, umuvugizi w'ikipe ni Perezida wayo. Bivuga ngo ninjye muvugizi w'ikipe, urwego rw'umuvugizi rwari rusanzweho ntirukiriho."

Ibi byatumye benshi bavuga ko Jean Paul Nkurunziza yakuwe ku mwanya w'ubuvugizi bwa Rayon Sports FC, nk'uko Perezida Uwayezu Jean Fidele yari yabivuze.

Gusa ibinyujije kuri twitter, Rayon Sports yashyizeho ubutumwa ivuga ko Jean Paul NKURUNZIZA atakuwe mu nshingano yari afite ahubwo ko ari umuvugizi wa Rayon Sports FC naho umuvugizi w'umuryango ari Perezida Uwayezu Jean Fidele watowe n'abanyamuryango.

Ubwo butumwa bugira buti: "Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports buramenyesha abakunzi b'umupira w'amaguru by'umwihariko abakunzi ba Rayon Sports FC ko amakuru abyutse acicikana ko uwari umuvugizi wayo yahagaritswe ari ibinyoma.Tuboneyeho kubamenyasha kandi ko umuvugizi w'umuryango ari perezida watowe n'abanyamuryango, bitandukanye n'umukozi usanzwe. Jean Paul NKURUNZIZA Umuvugizi wa rayon sports FC nk'ikipe y'umupira w'amaguru kikaba kimwe mu bikorwa bya Association Rayon Sports."

Jean Paul Nkurunziza byavugwaga ko yavanywe kuri izi nshingano, yatangarije ko we ari umuvugizi w'ikipe y'umupira w'amaguru (Rayon Sports Fc) mugihe perezida we, ari uhagarariye umuryango wa Rayon Sports ( Association Rayon Sports) ari nayo ifite Rayon Sports Fc nka kimwe mu bikorwa byayo.

Yagize ati: "Ahari habayeho kwitiranya inzego n'inshingano. Umuvugizi w'umuryango wa Rayon Sports ni perezida watowe n'abanyamuryango, akaba ari nwe uhagarariye umuryango mu mategeko, njyewe nkaba ndi umuvugizi wa Rayon Sports Fc nk'umukozi uhoraho nkashingwa n'itangazamakuru n'itumanaho, bitandukanye n'umuvugizi w'umuryango."

Gusa ariko nanone ukurikije icyo ubu butumwa buvuga n'imvugo ya Perezida w'umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, ubwo yari kiganiro cya Siporo cyitwa Program umufana cya Flash FM, bamwe bavuga ko bishoboka ko Perezida Uwayezu Jean Fidele yari yafashe icyemezo cyo kwambura inshingano Jean Paul Nkurunziza, amakuru yamenyekana hakaba hari abanyamuryango bamwokeje igitutu bigatuma ibyemezo byari byafashwe bikurwaho.



Source : https://www.imirasire.rw/?Rayon-Sports-yakuyeho-urujijo-ku-bavugaga-ko-umuvugizi-wayo-Jean-Paul

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)