Rayon Sports yasubukuye imyitozo, Sugira bivugwa yo yavunikiye mu Mavubi nawe yakoze (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere ku kibuga cy'imyitozo cyo mu Nzove, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yingeye gusubukura imyitozo, ni nyuma yo gupimwa COVID-19 ndetse bakanatangira umwiherero uri kubera mu macumbi ya Skol aherereye mu Nzove.

Mu bakinnyi bakoze imyitozo, harimo abakinnyi bashya iyi kipe yaguze barimo nka Manasseh Mutatu wavuye muri Gasogi, Niyigena Clement wavuye muri Marines, Jean Vital Ourega batijwe na TP Mazembe, Niyonkuru Sadjati wavuye muri Marines, Mudacumura Jackson bita ‘Rambo' wavuye muri Heroes na Mujyanama Fidele wavuye muri Heroes Fc.

Muri iyi myitozo hagaragayemo kandi Sugira Ernest wavuye mu ikipe y'igihugu Amavubi bivugwa ko yagize imvune, gusa ntihagaragayemo Nshimiyimana Imran na Sekamana Maxime baje muri iyi kipe bavuye muri APR FC mu mwaka ushize w'imikino.

Iyi kipe yanasuwe na Komite nshya iheruka gutorwa




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yasubukuye-imyitozo-sugira-bivugwa-yo-yavunikiye-mu-mavubi-nawe-yakoze-amafoto
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)