Reba ifoto ya Perezida Museveni iri gucicikana hirya no hino yatunguye benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni w'imyaka 75 y'amavuko, ubwo yari mu gace ka Arua aho yiyamamarije ku Cyumweru, yakoreye pompage imbere y'urubyiruko rwo mu ishyaka rye mu rwego rwo kubereka ko agifite imbaraga (Stamina) zo kuyobora Uganda.

Umukuru w'Igihugu cya Uganda ahataniye intebe isumba izindi n'amasura mashya atarimo Dr. Kizza Besigye bagiye bahatana mu matora mu myaka yashize, akaba ashaka gukomeza kuyobora iki gihugu muri manda nshya, mu matora ateganyijwe mu ntangiriro z'umwaka utaha 2021.

Kuri nshuro abo bahatanye barimo Patrick Oboi Amuriat w'ishyaka FDC, Robert Kyagulanyi wa NUP, Gen. Mugisha Muntu wa ANT n'abakandida bigenga nka Lt. Gen. Henry Tumukunde, Nancy Kalembe, John Katumba, Joseph Kabuleta, Willy Mayambala na Fred Mwesigye.

Perezida Museveni ubwo yahuraga n'abahagarariye urubyiruko mu karere ka Lango, yaciye bugufi akora pompaje zakurikiwe n'urufaya rw'amashyi y'urubyiruko rwari rwicaye imbere ye.

Videwo y'amasegonda 36 Museveni yashyize kuri Twitter ye, igaragaza bamwe mu rubyiruko bazunguza imitwe bagaragaza ko banyuzwe n'ibyo yakoraga, mu gihe abandi bahisemo guhaguruka bamukomera mu mashyi.

Museveni kuri Twitter ye yagize ati: 'Ikiganiro cyanjye n'urubyiruko rwo mu karere ka Arua cyibanze ku mbaraga z'umubiri, kuko nabasabye ko bubaka ubuzima bwabo bw'ubuto kugira ngo bakomeze gukomera, kugira ubuzima bwiza, no gutyara mu bitekerezo. Birashoboka kuba muto, ufite imbaraga nyinshi, ariko ukajijwa; ugasaza ariko usobanutse.'

Videwo yashyize kuri Twitter ye iherekejwe n'amagambo avuga ko urubyiruko rwamusabye ko yabereka 'Stamina', kandi si ubwa mbere Museveni akora Pompaje bigatuma abantu bamwibazaho.

Muri Nyakanga uyu mwaka ubwo Uganda yari muri gahunda ya Guma mu Rugo, yagaragaye yirukanka mu biro bye nyuma akora pompaje, mu rwego rwo kwerekana ko abantu bashobora gukorera siporo mu mazu yabo bitabasabye kujya hanze.

Ni videwo yakuruye ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagerageza kumwigana ariko batebya.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/17/reba-ifoto-ya-perezida-museveni-iri-gucicikana-hirya-no-hino-yatunguye-benshi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)