Ku myirondoro yatanzwe na RIB, bigaragara ko uyu Izabayo ari mwene Ndimukaga Simon Pierre na Mujawamungu Sarah.
Izabayo akekwaho kwica umwana witwa Fabrice Isubirizigihe, icyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ku wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020.
RIB isaba abaturarwanda bose ko uwabona Izabayo yakwihutira gutanga amakuru aho aherereye kuri Sitasiyo ya RIB cyangwa se Polisi imwegereye, cyangwa se agahamagara umurongo wa RIB utishyurwa 166, n'uwa Polisi utishyurwa 112.
source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rib-irashakisha-izabayo-theodore-ukekwaho-kwica-umwana-w-imyaka-10