RIB yafashe abantu batatu bakekwaho kwica umuntu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Barakekwaho kwica Nyirampfakaramye Virginie tariki ya 28 Ukwakira 2020, babisabwe na Uwimana Alphonsine bikekwa ko bari bafitanye amakimbirane yo mu muryango, uyu na we akaba yamaze gufatwa.

RIB iravuga ko Nyirampfakaramye yiciwe mu Kagari ka Gatovu, mu Murenge wa Rugarika, mu Karere ka Kamonyi aho yari atuye.

Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ingingo ya 107 y'itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'Urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rib-yafashe-abantu-batatu-bakekwaho-kwica-umuntu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)