Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo , Mu masaha ya mu gitondo ahagana saa kumi nimwe , RIB yafahse Nsengimana Damien ukekwaho kwica umugore w'umuturanyi amutemaguye amuziza ko yacumbikiye umugore we wahukanye.
Nsengimana Damien wishe Nyakwigendera Uwimana Pelagie w'imyaka 57 wo mu Karere ka Gasobo mu murenge wa Jabana, mu kagari ka Ngiryi, Umudugudu wa Nyakirehe mu mujyi wa Kigali
RIB irashimira abagize uruhare mu ifatwa rye bose. Ukekwa afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.