RIB yataye muri yombi Nsengiyumva Jean Claude ukekwaho icyaha cyo kwica umugore we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Nsengiyumva Jean Claude  washakishwaga kubera icyaha akekwaho cyo kwica umugore we ku italiki ya 31/10/2020 agahita atoroka yafashwe muri iki gitondo cyo kuwa 04/11/2020.

Iki cyaha cyakorewe mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Nyabirasi, Akagari ka Mubuga, Umudugudu wa Rwankuba

Amakuru aravuga ko Nsengiyumva Jean Claude ukurikiranyweho kwica umugore we Benimana Angelique wo mu Murenge wa Nyabirasi muri Rutsiro, yafatiwe ahitwa i Congo Nil ari mu modoka itwara abagenzi agerageza gutoroka.

RIB irashimira abagize uruhare mu ifatwa rye bose. Nsengiyumva Ukekwa afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/04/rib-yataye-muri-yombi-nsengiyumva-jean-claude-ukekwaho-icyaha-cyo-kwica-umugore-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)