RRA igiye gushyiraho uburyo abasora bazajya bamenya imisoro barimo bifashishije telefone #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abasora bazajya babasha kumenya imisoro barimo bakoresheje telefone
Abasora bazajya babasha kumenya imisoro barimo bakoresheje telefone

Ubwo buryo bujyanye no kwifashisha porogaramu (applicatio) yitwa ‘MyRRA', abasora bazajya bashyira muri telefone zabo zo mu bwoko bwa smart, izajya ibafasha kugera kuri konti yabo no kumenya amakuru y'uko bahagaze mu misoro.

Bizabarinda kujya kubaza uko bahagaze ku mukozi wa RRA, urugero nk'igihe umuntu atabashije gutangira imisoro ku gihe, cyangwa kumenya ibirarane umuntu arimo, nk'uko bivugwa n'usora umwe wo mu Karere ka Huye, uvuga ko iyi application nijyaho izafasha cyane.

Agira ati “Hari nk'abantu batamenyereye iby'imisoro bafungura kampani, ntibamenye ko hari amahoro y'isuku n'ipatante bagomba gutanga ku karere, bagakora imyaka igahita indi igataha, batazi ko iyo misoro barimo igenda yikuba kubera amande, bazajya kwaka icyangombwa cy'uko nta mwenda babereyemo RRA bagasanga bafite umwenda ugera nko kuri miliyoni”.

Yungamo ati “Ako ka application nikajyaho kazafasha cyane, kuko igihe icyo ari cyo cyose ushobora kureba uko uhagaze”.

Komiseri Karingondo avuga ko iyi application izagezwa ku basora muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020-2021.

Ati “Ubu turi kuyigerageza twifashishije abantu bakeya. Turatekereza ko mu kwa 12 igerageza rizaba ryarangiye”.

Mu rwego rwo korohereza ba rwiyemezamirimo kubona amakuru bifuza ku bijyanye n'imisoro kandi, ubu RRA yamaze gushyira ku rubuga rwayo aho ushobora gukanda ukabona amakuru wifuza kumenya, ndetse na nimero wahamagaraho igihe hari ibisobanuro ushaka kwaka.

Paulin Uwitonze, Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA ati “Ushaka amakuru ajya ku rubuga rwa RRA akareba ahanditse ngo ‘Investors Help desk'. Akandaho, akabona amakuru ku bworoherezwe butandukanye RRA itanga, akabona na nomero za telefone yahamagaraho haba muri duwane cyangwa ku basora b'imbere mu gihugu, yewe n'abanyamategeko”.

RRA ifite n'umushinga wa ‘One Stop Service Center', aho usora azajya agera agahabwa serivise zose akeneye. Izabanza gushyirwa ku cyicaro, hanyuma izagezwe n'ahandi hose mu turere hari abakozi ba RRA.

Na none kandi, hari gutegurwa uburyo abasora bose, baba abanini n'abatoya, bazajya bifashisha EBM.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rra-igiye-gushyiraho-uburyo-abasora-bazajya-bamenya-imisoro-barimo-bifashishije-telefone
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)