-
- Umwe mu bigishijwe uburyo basana ibikoresho byashaje
Umuyobozi wa Enviroserve Rwanda Olivier Mbera, avuga ko mu Rwanda bamaze gushyiraho amakusanyirizo 14, ariko hari icyizere ko buri karere kazagira ikusanyirizo.
Ni ikusanyirizo rishyirwamo ibikoresho bitagirakoreshwa biri mu bwoko bw'ikoranabuhanga, amashanyarazi, pulasitike n'ibindi biba bifite ubutabire, birangira gukoreshwa bigashyirwa mu myanda ishaje bikaba byashyirwa mu butaka bikagira uruhare mu kwangiza ibidukikije n'ubuzima bw'abantu.
Mbera avuga ko mbere yo gushyiraho ikusanyirizo babanje guhugura abazajya bakusanya ibikoresho barimo abari basanzwe bakusanya ibi bikoresho barimo abasanzwe bakorera abaturage radiyo, telefoni, televisiyo n'ibindi bikoresho kuko baba bafite amakuru ku byuma bishobora gukora n'ibyapfuye.
Ati “Twabanje gutanga ubumenyi ku bazajya bakusanya ibi bikoresho, kuko bazi ibishobora kongera gukoreshwa n'ibyarangiye. Ikiriho ni uko ibikoresho bidashobora kongera gukoreshwa ntacyo umuturage yishyura mu kubigeza ku ikusanyirizo.
-
- Abahawe ubumenyi mu gukusanya ibikoresho by'ikoranabuhanga bishaje
Urugero ni itara ricanwa kuko kurigumana mu rugo ku muturage bishobora kumugiraho ingaruka kubera ibinyabutabire rifite byitwa ‘mercure' byamugiraho ingaruka, ariko nka telefoni igendanwa, umuturage agira amafaranga yishyurwa kuko hari ibikoresho ifite bishobora kongera gukoreshwa”.
Ibikoresho bimaze gukusanywa bijyanwa mu Karere ka Bugesera ahari uruganda rukusanya ibikoresho by'ikoranabuhanga bishaje, hagatoranywamo ibishobora kongera gukoreshwa, naho ibyataye agaciro bifite ibinyabutabire bigasenywa ku buryo bidateza ingaruka.
Kubwimana velentin, usanzwe akora radiyo na televisiyo mu Karere ka Karongi, avuga ko ibikoresho by'ikoranabuhanga bishaje bibagezwa imbere ku kigero cya 80% bimwe bakabireka bikagenda, naho ibyashobora kongera gukoreshwa bakabigumana.
Ati “Amasomo twahawe ni uburyo ibikoresho bishaje dushobora kongera kubisana, ku byo bidashoboka tukazajya tubigumana bigashyirwa ahabigenewe. Tubifitemo inyungu yo kurengera ibidukikije ariko ibikoresho tuzajya tugurira abaturage natwe tuzajya tubyishyurwa tugeze ku ruganda, ni amahirwe kuko twabigiraga ntitumenye aho twabijyana”.
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, avuga ko ibikoresho by'ikoranabuhanga bishaje mu karere ayobora nta kusanyirizo byari bifite, ahubwo byashyirwaga mu yindi myanda bikaba byagira ingaruka ku bidukikije.
-
- Ikusanyirizo rihurizwamo ibikoresho by'ikoranabuhanga bishaje
Ati “Twabishimye cyane kuko biri mu kurengera ibidukikije, iterambere ririyongera n'ibikoresho by'ikoranabuhanga bikiyongera, ariko iyo bishaje ntaho twari dufite tubishyira mu gihe bishobora kugira ingaruka ku buzima bwacu n'ibidukikije. Kuba habonetse bigaragaza ko turi mu iterambere rirambye rikoresha ikoranabuhanga ritagira ingaruka”.
Mu Rwanda buri mwaka habarurwa toni ibihumbi 15 z'ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ubutabire bishaje, bikaba bigiye kuzajya bikusanywa bikajyanwa mu ruganda rwa Enviroserve Rwanda kugira ngo ibishobora gukorwamo ibindi bikoresho bibyazwe umusaruro, naho ibidafite undi mumaro bisenywe bidateje ibindi bibazo.
source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/rubavu-hashyizweho-ikusanyirizo-ry-ibikoresho-by-ikoranabuhanga-bishaje