RURA yatangaje igiciro gishya cy'ibikomoka kuri peteroli ko cyahindutse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2020, Ikigo kigihugu  ngenzuramikorere RURA, cyasohoye itangazo ry'ibiciro bishya cy'ibikomoka kuri Peteroli ko cyahindutse.

Muri iri tangazo, RURA igaragaza ko iki giciro cyahindutse bitewe n'ihinduka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli ku rwego mpuzamahanga.

RURA yavuze ko igiciro cya Lisansi (essence) cyavuye ku mafaranga y'u Rwanda 966 kuri litiro imwe kigera ku mafaranga 976, kikaba kiyongeyeho amafaranga 10.

Gusa ku bijyanye na Mazutu bwo igiciro cyagabanyutse kiva ku mafaranga 943 kuri litiro, kigera ku mafaranga 923.

Mu minsi ishize nibwo ibiciro by'ingendo byateje impagarara mu banyarwanda kubera ko byri ku rwego ruhanitse kandi ibiciro by'ibikomoka kuri Peterori byari byagabanutse kubera Covid-19.

Kuwa 14 Ukwakira 2020,nibwo RURA yatangaje ibiciro bishya by'ingendo nyuma y'aho Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ikanzura ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo.

RURA ikaba yatangaje ko ibi biciro bishya bitangira gukoreshwa guhera uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 04 ugushyingo uyu mwaka wa 2020



Source : https://impanuro.rw/2020/11/04/rura-yatangaje-igiciro-gishya-cyibikomoka-kuri-peteroli-ko-cyahindutse/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)