Mu biganiro byahuje abaturage b'Umurenge wa Mururu na Nyakarenzo, bari kumwe n'umuryango wa RCN Justice et Democratie ufatanyije na PaxPress, hagamijwe gusangira amakuru nyuma y'urubanza rwabaye itegeko kuri Theodore Rukeratabaro wakatiwe gufungwa burundu n'urukiko rwo muri Swede, abarokotse Jenoside batabashije kuregera indishyi basobanuriwe ko hakiri igihe, ko kandi bitagombera kujya kuziregera aho urubanza rwabereye.
Rukeratabaro Theodore, yavukiye mucyahoze ari Segiteri Winteko, Komine Kimbogo, Perefegiture ya Cyangugu mu 1969, ubu ni mu karere ka Rusizi. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, yari Umujandarume. Yafatiwe mu gihugu cya Swede akurikiranwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yaraburanishijwe ahamwa n'ibyaha, ahabwa igihano cyo gufungwa burundu.
Mu rubanza, abamushinjije cyangwa se abatanze ubuhamya ku byaha yakoze ni abantu 30, ariko abaregeye indishyi ni abantu 16. Bamwe mu barotse Jenoside I Rusizi by'umwihariko mu mirenge ya Mururu na Nyakarenzo, bagaragaza impungenge zo kuba abaregeye indishyi ari bake ugereranije n'abo yakoreye ibyaha.
Ndagijimana Laurent, Perezida wa Ibuka mu karere ka Rusizi ashimangira ibivugwa n'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ahamya ko abaregeye indishyi koko ari bake ugereranije n'abakorewe ibyaha, ariko kandi akanavuga ko mu gihe na bake baziregeye batazibonye ngo nta butabera bwuzuye buba bubayeho.
Ku rundi ruhande, Ndagijimana avuga ko kubera Rukeratabaro yaburanye nk'utishoboye, ko no kuregera indishyi byagorana kuzibona. Asaba ko hakwiye inzira isobanutse yafasha abahemukiwe kujya babona indishyi kuko iki ngo ari ikibazo kizabaho kenshi, bitewe nuko abakurikiranwa ku byaha bya Jenoside bari I Mahanga ari benshi kandi ngo usanga iyo bigeze mu nkiko bose bafatwa nk'abatishoboye. Ati ' Iki ni kibazo abantu bakwiye kwicarira, bigahabwa umurongo'.
Me Ntampuhwe Juvens, umuhuzabikorwa w'umushinga Justice & Mémoire wa RCN, umuryango w'ababiligi uharanira ubutabera na Demokalasi, avuga ko uretse abantu 16 baregeye indishyi mu rubanza rwa Rukeratabaro Theodore, ngo n'undi wese waba waracikanwe, uyu munsi ashobora kugana urukiko atari urwo muri Swede, agatanga ikirego yisunze urubanza rwaciwe, akaregera indishyi kuko ngo amategeko abimwemerera.
Ntampuhwe, ashimangira ko ibi amategeko abyemera cyane, ko ibyaha Rukeratabaro yahamijwe ari ibyaha bidasaza, ko rero n'ibirego by'indishyi bishingiye kuri ibyo byaha bidasaza.
Rukeratabaro Theodore, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yahungiye muri Swede mu 1998, aho yaje no kubona ubwenegihugu bw'iki gihugu muri 2006. Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwatangiye kumukurikirana ku byaha yakekwagaho muri 2010. Yaje gutabwa muri yombi mu 2016 afatirwa muri Swede.
Ibyaha yashinjwaga ni ibyo yakoreye mucyahoze ari Komine Kimbogo. Mu rukiko, ibyo yashinjwaga mu rwego rwa mbere ni; Ubwicanyi, Ubufatanyacyaha mu bwicanyi, Gufata ku ngufu abagore n'abakobwa, Gushimuta Abatutsi, Gutegura, gushishikariza no Gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yaburanishirijwe muri Swede ndetse agera mu bujurire akatiwe igihano cy'Igifungo cya 'Burundu'.
Munyaneza Theogene / intyoza.com