Rwanda: ishusho y'itangira ry'amashuri mu Rwanda nyuma y'igihe kinini abanyeshuri bicaye murugo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Agapfukamunwa, gukaraba intoki no kwirinda kwegerana ni ibishya biri ku mashuri yongeye gutangira mu Rwanda uyu munsi mu gitondo, nyuma y'amezi umunani afunze kubera coronavirus.

Amashuri yafunguwe mu byiciro, mu mashuri yisumbuye hariga abo muwa gatatu n'uwa gatandatu naho mu abanza hatangiye abo muwa gatanu n'uwa gatandatu.

Amabwiriza ariho ni uko abanyeshuri batagomba kurenga 23 mu ishuri, ariko hamwe ntibishoboka kubera ubwinshi bw'abanyeshuri, hari aho bakubye kabiri uwo mubare.

Umunyamakuru wa BBC ari nawe dukesha iyi nkuru, Yves Bucyana i Kigali avuga ko iri tangira ry'amashuri riri kurangwa no kwitwararika isuku n'agapfukamunwa, n'impungenge z'ababyeyi zo kubasha kwishyura amashuri.

Covid-19 yagize ingaruka ku mibereho y'ababyeyi bohereje abana ku ishuri uyu munsi. I Kamembe, umujyi wiganjemo abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bibakomereye kurushaho.

Mukagasana Esperance yabwiye BBC ati: 'Nakorega i Bukavu none umupaka urafunze kuva mu kwa gatatu, ubu kohereza abana ku ishuri bisa n'ibidashoboka kuri njye.'

Hejuru y'amafaranga y'ishuri asanzwe, ibigo bimwe byigenga ubu birategeka buri munyeshuri kugura ku ishuri udupfukamunwa tune dusa n'impuzankano zabo.

Nzabamwita Vianney, uyobora ishuri ribanza ryigenga rya St Joseph ku Kicukiro, avuga ko uko covid yazahaje amashuri yigenga ari nako yazahaje ababyeyi bayareremo.

Avuga ko ababyeyi benshi bagerageje kwishyura amafaranga y'ishuri, ariko n''utabishoboye nawe aratwegera akatubwira uko ashoboye kuko tuzi ko nabo bahuye n'ibibazo'.

Agapfukamunwa â€" imwe mu ntwaro mu kwirinda Covid-19 â€" kukabara amasaha menshi mu ishuri ni imwe mu mpungenge y'ababyeyi n'abarezi ku buzima bw'abana, kuri bamwe bisa n'ibidashoboka.

Mu mabwiriza ya leta, byavuzwe ko hari aho bizaba ngombwa ko abanyeshuri biga mu by'iciro, bamwe bakiga mu gitondo abandi n'imugoroba, kandi ko amasaha isomo ryafataga nayo ashobora kugabanuka.

23 mu ishuri, hari aho bidashoboka

Kuri Remera Catholique i Kigali â€" ishuri rya leta ridahenze â€" hasanzwe higa abanyeshuri benshi, ubusanzwe bagira abanyeshuri bashobora kurenga 60 mu cyumba cy'ishuri.

Mujawamriya Odette urikuriye ati: '[gutangira] muri rusange byagenze neza, abana binjiraga bakabapima umuriro, bagakaraba [mu ntoki] bakajya mu ishuri.

'Mw'ishuri hagomba kwicara abana 23, ariko kubera ubwinshi bw'abana n'ubuke bw'abalimu twashyize abana babiri ku ntebe bicaye bahanye intera, mu ishuri harimo abana 46.'

Ibi byatumye hano bongera umubare w'amashuri ku myaka yabaye itangiye ubu, ariko avuga ko kwicara gutya bisa n'aho bitazashoboka igihe abo mu myaka yose bazaba bongeye gutangira.

Imibare y'abatangazwa banduye covid mu Rwanda yaragabanutse, mu minsi irindwi ishize hamaze gutangazwa abantu 72 bayanduye n'umwe yishe.

Abamaze gutangazwa bayanduye bose hamwe mu Rwanda ni 5,146, leta ivuga ko abagera ku 190 aribo gusa basigaye bakiyirwaye.

The post Rwanda: ishusho y'itangira ry'amashuri mu Rwanda nyuma y'igihe kinini abanyeshuri bicaye murugo appeared first on Kigalinews24.



Source : https://kigalinews24.com/2020/11/02/rwanda-ishusho-yitangira-ryamashuri-mu-rwanda-nyuma-yigihe-kinini-abanyeshuri-bicaye-murugo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)