Rwatubyaye Abdul yavuze ikintu kizabagora ku mikino ya Cape Verde #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Colorado Springs Switchbacks FC muri America, Rwatubyaye Abdul avuga ko nyuma yo kugera mu mwiherero w'ikipe y'igihugu yasanze imbogamizi bashobora kuzahura nazo ari uko abakinnyi bamaze igihe kinini batitoza.

Uyu mukinnyi yageze mu Rwanda mu mu cyumweru gishize avuye muri America ahita ajya mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi, aho yavuze ko akabazo k'imvune yazanye kacyemutse.

Ati'Nari mfite ikibazo cy'imvune ariko ndimo kwitabwaho n'umuganaga ubu meze neza 100% nta kibazo.'

Akomeza avuga ko abona bashobora kuzahura n'imbogamizi z'uko abakinnyi bamaze igihe badakora imyitozo ariko bafite icyizere cy'uko bazitwara neza.

Ati'navuga ko wenda hari imbogamizi nyinshi wenda abakinnyi kuba baramaze igihe kinini batitoza, igihe kitaranabaho muri ruhago kuva twatangira gukina, ariko urebye dusabwa ko tuba maso mu myitozo tugaragaza ko dufite inyota yo kugaruka mu bihe byacu, icyizere kirahari cyane turasabwa kwitegura mu mutwe.'

U Rwanda ruzakina na Cape Verde tariki ya 12 Ugushyingo muri Cape Verde ndetse na tariki ya 17 Ugushyingo mu Rwanda, ni mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2022.

Rwatubaye Abdul avuga ko ikibazo cyo kumara igihe nta myitozo bakora ari cyo gishobora kubagonga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-yavuze-ikintu-kizabagora-ku-mikino-ya-cape-verde

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)