Nyuma y'uko Zari Hassan ari mu gihugu cya Tanzania aho yashyiriye se w'abana abana be, kuri iyi nshuro biravugwa ko na Tanasha Donna na we wabyaranye na Diamond mu minsi ya vuba ari bube ari muri iki gihugu na we amushyiriye umuhungu we amaze amezi 8 atabona.
Nyuma y'imyaka irenga 2 Diamond atabonana n'abana be yabyaranye na Zari, ku wa Kane w'icyumweru gishize, Zari yageze muri Tanzania n'abana be babiri yabyaranye Diamond abamushyiriye ngo bamusuhuze.
Nyuma yo kugera muri iki gihugu, nk'uko amakuru dukesha Global Publishers abivuga, Tanasha Donna na we arimo gupnga kujya muri iki gihugu avuye muri Kenya akaba azaba ashyiriye Diamond umuhungu we aheruka kubona mbere y'uko batandukana mu ntangiriro z'uyu mwaka.
Uwahaye amakuru iki gitangazamakuru yavuze ko uyu munyakenyakazi ari mu myiteguro yo kujya muri Tanzania guhura na Diamond amushyiriye umwana we cyane ko ari uburenganzira bwe.
Ati'Tanasha yavuze ko agiye kujya muri Tanzania vuba kureba Diamond aho aba. Azaba agiye muri iki gihugu ajyanye umuhungu we ngo ahure na se kuko ni uburenganzira bwa buri mwana.'
Yakomeje avuga ko Tanasha nta gahunda afite yo gusubirana na Diamond kuko yamaze kumwirkuramo, ngo niba Zari yarakoresheje abana ngo asubirane na Diamond siko bimeze kwa Tanasha.
Tanasha na Diamond batandukanye mu ntangiriro za Werurwe 2020, ni nyuma yo kubyarana umwana w'umuhungu, Naseeb Jr.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/tanasha-mu-nzira-zisanga-zari-muri-tanzania