The Ben na Miss Uwicyeza Pamela bongeye kuzamura amarangamutima ya benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

The Ben ari kugirana ibihe byiza na Uwicyeza Pamela byakunze kuvugwa ko yihebeye ndetse akaba aheruka kumusanga muri Tanzania, aho aba bombi bari kuryohereza ubuzima.

Urukundo rwa The Ben na Miss Pamella rumaze igihe ruvugwa mu itangazamakuru ndetse umukobwa yakunze guca amarenga yo kugurumana kwarwo abinyujije mu magambo yandika ku mbuga nkoranyambaga.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, The Ben na we yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na Miss Pamella.

Nta magambo yihariye yayaherekesheje ariko urebesheje ijisho ubona ko Miss Pamela yegamye mu gituza cya The Ben mu gihe uyu muhanzi asa n'ugerageza kumusoma ku gahanga. Ni amashusho bigaragara ko yafatiwe hafi y'amazi.

Urugendo rwa Miss Pamella na The Ben wamusanze muri Tanzania rwabanje kugirwa ibanga ariko amakuru akavuga ko bagiye kurira ubuzima muri iki gihugu cyo mu burasirazuba bw'u Rwanda.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/The-Ben-na-Miss-Uwicyeza-Pamela-bongeye-kuzamura-amarangamutima-ya-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)