True Vine Ministry itsinda rishya mu muziki wa Gospel rifite imihangire n' imiririmbire myiza ryasohoye indirimbo ya mbere ryise 'IYEREKWA' _YUMVE #rwanda #RwOT

webrwanda
0

True Vine Ministry ni itsinda rishya mu muziki wa Gospel rije ryiyongera ku matsinda akunzwe mu Rwanda arimo; Alarm Ministries, Healing Worship Team, Gisubizo Ministries, True Promises, Injili Bora n'ayandi. Kuri ubu rero True Vine Ministry yamaze gushyira hanze indirimbo yayo ya mbere bise 'IYEREKWA'

True Vine Ministry igizwe n'abantu baturuka mu matorero ya Gikristo atandukanye harimo Adepel Ruyenzi na Eglise Metodiste Lible Ruyenzi mu karere ka Kamonyi. Ni itsinda ritangiye uyu mwaka aho ryatangiye umurimo wivugabutumwa ku tariki ya 20 Mutarama 2020, gusa ni rishya mu muziki dore ko kuri ubu ari bwo bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise 'IYEREKWA'.

Wumvise iyi ndirimbo yabo bise 'IYEREKWA', usanga itsinda ryayikoze rifite imbere heza nirikomeza umuziki. Kuri ubu True Vine Ministry igizwe n'abantu bagera 23 harimo abasore n 'inkumi.

Yumve hano

Rukundo Moise umuyobozi wa True Vine Ministry ufite imihangire n'imiririmbire mu nshingano ze, yabwiye Impanuro.rw ko iri tsinda ryatangiye uyu mwaka , batangira ari abasomyi ba Bibiliya, bakajya banyuzamo bagahurira mu mahugurwa atandukanye. Muri uyu mwaka wa 2020 ni bwo batangiye gukora indirimbo, ubu bakaba bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise 'IYEREKWA'

Iyi ni indirimbo igizwe n'iminota itatu n'amasegonda 53, ikijya hanze abantu batandukanye bayitanzeho ibitekerezo bitandukanye bitewe n'amagambo ayigize

Rukundo atubwira kuri iyi ndirimbo ' 'IYEREKWA' yavuze ko bashakaga kwerekana ko umuntu atagomba kwiheba kohari umucuguzi.

Yakomeje agira ati:Twaririmbaga mo iyerekwa riteye agahinda Yohana yagize aho yabonye mu Ijuru haburaga n'umwe ubumbura igitabo, ahaguruka asingira igitabo avuga ati 'Amena' ibimenyetso birenze kuri ibyo aranabisobanura. Bati 'Wirira Yohana, Yesu aranesheje, araducunguye'.

Iri tsinda rimaze kwandika indirimbo 6 bamaze gusohora indirimbo 2 arizo 'IYEREKWA' nindi yitwa 'KUBAHA IMANA'.
True Vine Ministry basanzwe bakorera munzu ituganya umuziki Kuruyenzi yitwa Amazing Records, Produce wa bafashije mu gusohora indirimbo nshya ni Basolo on the beat mu mashusho ni Produce Davinshi

True Vine Ministry barashaka kugeza ubutumwa bwiza mu Rwanda hose ndetse no mu mahanga

Umva hano indirimbo 'IYEREKWA' True Vine Ministry



Source : https://impanuro.rw/2020/11/04/true-vine-ministry-itsinda-rishya-mu-muziki-wa-gospel-rifite-imihangire-n-imiririmbire-myiza-ryasohoye-indirimbo-ya-mbere-ryise-iyerekwa-_yumve/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)