Rutahizamu w'umurundi ukinira ikipe ya Gor Mahia muri Kenya, avuga ko nta kibazo afite cyo kuza mu Rwanda bitewe no kuba yarahavuye yambuwe ibyangombwa kuko yabibonye mu buryo bunyuranyijwe n'amategeko.
Jules Ulimwengu yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Sunrise FC na Rayon Sports aho yakinaga nk'umunyarwanda.
Mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2019-2020 utangira habaye igenzura ku bakinnyi bakinaga nk'abanyarwanda atari abanyarwanda, basanga bamwe barabonye ibyangombwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko na Jules Ulimwengu yisanga kuri urwo rutonde.
Uyu musore yaje gusubiza indangamuntu ndetse ahita ava mu Rwanda ntiyakomeza gukinira Rayon Sports nk'umunyamahanga kuko atari gupfa kubona icyangombwa kimwemerera gukorera mu Rwanda mu buryo bworonshye.
Nyuma y'uko ikipe ye ya Gor Mahia itomboye APR FC muri CAF Champions League, habaye impungenege z'uko ashobora gutinya kuza mu Rwanda kubera ibyabaye ariko we avuga ko nta kibazo afite cyo kugaruka kuko yasubije ibyangombwa nk'uko yabitangarije Radio Flash.
Ati'kubyerekeranye no kuza mu Rwanda sinshobora gutinya kuko indangamuntu narayisubije, rero sinshobora gutinya kuza mu Rwanda kuko mbere na mbere u Rwanda ni igihugu cy'amahoro, si nkeka ko hari umuntu watinya kuza mu Rwanda kuko ari igihugu cy'Amahoro.'
Ku mukino uzabahuza na APR FC yavuze ko ari umukino uzaba utoroshye kuko APR FC ari ikipe nziza kandi ikomeye bityo ko uwiteguye neza ari we uzakomeza mu kindi cyiciro.
Umukino ubanza wa APR FC na Gor Mahia uteganyijwe hagati ya 27 na 29 Ugushyingo i Kigali mu gihe uwo kwishyura ukazaba hagati y'itariki 4 na 6 Ukuboza 2020 i Nairobi muri Kenya.