Imbuga nkoranyambaga z'imiryango mpuzamahanga inyuranye zimaze iminsi zigaruka ku bumuntu uRwanda rukomeje kugaragaza mu kwakira inzirakarengane zari zaragizwe abacakara muri Libiya, rukabasubiza agaciro gakwiye ikiremwamuntu. Ibi bikaza binyomoza abagikerensa ibikorwa by'uRwanda mu guharanira ko buri wese yabaho mu mahoro n'ubwisanzure, yaba Umunyarwanda, yaba ndetse n'umunyamahanga.
Abo bantu uRwanda ruvana mu ibuzimu rukabazana ibuntu, bakomoka mu bihugu binyuranye bya Afrika, bakaba barageze muri Libya ubwo bahanyuraga bashakisha uko bagera ku mugabane w'Uburayi, banyuze mu Nyanja ya Mediterane. Benshi muri bo baba bahunga intambara n'ubukene mu bihugu byabo, bakiroha mu nzira y'inzitane iberekeza ku 'butaka bw' isezerano', ariko abagerayo ni mbarwa, kuko abenshi basiga ubuzima muri iyo nyanja, abasigaye bakajyanwa mu buzima budakwiye ikiremwamuntu. Ubuhamya bw'imiryango irengera ikiremwamuntu buvuga ko aho muri Libya aba bantu, barimo abagore n'abana, bafatwa kinyamaswa, aho bakoreshwa imirimo y'ubucakara, bagakorerwa iyicarubozo, kugeza ubwo bazinukwa ubuzima.
Aya makuru yasakaye ku isi yose, nyamara ibihugu hafi ya byose, birimo n'ibyigize abarimu b'uburenganzira bwa muntu, ntibyagira icyo bikora ngo bitabare izi ngorwa. URwanda nirwo rwonyine rwiyemeje guhaguruka rukarengera abo bavandimwe bari mu kaga, maze tariki 10 Nzeri 2019 rugirana amasezerano n'Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe ndetse n' Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryira ku Mpunzi,HCR, yo kuvana izo nzirakarengane mu kaga zirimo muri Libiya. Uru ni urundi rugero rw'uko uRwanda rudakeneye amasomo aruhatira kubahiriza ikiremwamuntu, kuko rubizi kurusha n'abo batanga ayo masomo.
Kuva ayo masezerano yashyirwaho umukono, uRwanda rumaze kwakira abavuye muri Libiya 306, ndetse abasaga 120 muri bo bakaba baramaze kujyanwa gutura mu bihugu bihitiyemo, birimo Suwede na Canada. Imibare ya HCR yerekana ko mu mabohero yo muri Libiya hakirimo ababarirwa mu bihumbi 45. Byarashobokaga ko umubare w'abatabawe uruta uwo dufite uyu munsi, gusa ibikorwa byo kubavana muri uwo muriro utazima byakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Koronavirusi, nubwo byongeye gusubukurwa muri uku kwezi k'Ugushyingo. Mu baherutse kugera mu Rwanda uko ari 79, harimo abnya Eritereya 33, abanya Sudani 42 n'abanya Somaliya 4.
Ubuhamya bahurizaho iyo bageze I Kigali, basobanura ko muri Libiya barungurutse mu mva, bikaba bisa nk'igitangaza kongera kubona abantu bagifite ubumuntu nk'ubwo bakiranwa mu Rwanda.
Ubu bugiraneza bugaragararira buri wese ushaka kubona, buza bwiyongera ku butumwa bwo kugarura amahoro n'umutekano mu bihugu binyuranye, abaturage babyo ubwabo bakavuga ko batazigera bibagirwa ubumuntu n'ubunyamwuga bw'abasirikari n'abapolisi b'uRwanda. Harya ubwo ba banyarusaku birirwa bashinja uRwanda ibinyoma, bakeneye ayahe maso go babone ko uRwanda ruzi neza agaciro ka muntu?Ngaho nibakomeze amatiku, amateka azaca urubanza
The post u Rwanda rurashimirwa igikorwa rukomeje cyo gutabara inzirakarengane ziri mu bucakara muri Libiya. Ikindi kimenyetso ko rudakeneye abaruha amasomo yo kwita ku kiremwamuntu!! appeared first on RUSHYASHYA.