Uyu musore ukiri muto kuri ubu afite indirimbo imwe yise 'Niko Yaje', imaze iminsi ibiri isohotse ariko ikaba ikomeje kwishimirwa n'abantu b'ingeri nyinshi bashimye impano ya Chris Hat.
Uyu muhanzi wari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda, kuri uyu wa Gatatu yavuze ko yakuranye inzozi zo kuzavamo umukinnyi ukomeye by'umwihariko akaba rutahizamu kuko ariho yakundaga gukina.
Avuga ko kuririmba byaje ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye I Nyanza ndetse abibwiwe n'umukobwa witwaga Belyse.
Ati 'Akenshi usanga ari impano umuntu yavukanye akagenda ayikuza ariko kuri njyewe ntabwo nari mbizi ko nzi kuririmba, umuntu wambwiye ko nzi kuririmba bwa mbere naramubuze. Bamwita Belyse,twiganaga I Nyanza.'
Yakomeje agira ati 'Abenshi banzi ku mumena, ni ibyo niberagamo ngiye no kwiga muri Internat mbikomeza gutyo ntazi ko mfite impano yo kuririmba, rero umunsi umwe indirimbo ya Urban Boys, nayiririmbye nk'uko waba urimo kumesa ukaririmba akantu umuntu yakunyuraho akakubwira ati subiramo twumve.'
Uyu muhanzi avuga ko muri icyo gihe aribwo yatangiye kuririmba ari muri icyo kigo yigagamo ndetse nyuma aza kuza no kujya yitabira ibitaramo byabaga byahurijwemo n'abandi bahanzi bo muri iryo shuri.
Reba hano indirimbo nshya ya Chris Hat
Chris Hat avuga ko mu 2017, aribwo yavuze ko agiye gukora umuziki ashakisha uko yajya aririmba mu birori bitandukanye, mu bukwe nyuma muri 2020, ubwo Yverry yamuhamagaye ngo ajye kumufasha kuririmba mu gitaramo cye ari naho yahuriye na Muyoboke Alexis.
Ati 'Icyo gihe nibwo nahuye n'umujyanama w'abahanzi [Manager] Muyoboke Alexis atangira kujya ankurikirana umunsi ku munsi nyuma rero aza kumbenguka avuga ko agomba gukorana nanjye akazamura impano yanjye.'
Chris Hat avuga ko yakuze mu muziki akunda kurebera kuri R Kelly, avuga ko afite umwihariko mu myandikire ndetse n'uburyo aririmba indirimbo muri studio yanagera ku rubyiniro ugasanga ibyo yaririmbye muri studio niko abiririmbye neza nta gihindutse.
Ati 'Ikintu nshimira Imana yamuhuje na Muyoboke, uyu muzikii uragoye, kubona ubushobozi ni ikintu gikomeye cyane, noneho kugira ngo uzegere umunyamakuru agukorere ikintu ukeneye ni ibintu bigoye, bityo rero nawe bituma ushyiramo imbaraga zawe zose. Umurongo wanjye ni uwo kuririmba indirimbo z'urukundo nziza ariko zifite umwihariko w'umwimerere wa 'Live'.'
Uyu musore wavukiye I Kigali ahazwi nk'I Nyamirambo hafi no ku rya Nyuma, ndetse arahakurikurira ari naho yize amashuri abanza.
Indirimbo nshya ya Chris Hat yise 'Niko Yaje' imaze kurebwa n'abantu bagera ku ku rukuta rwa YouTube rwa Decent Entertainment.