Kutamenya neza. Iri ni ryo jambo ryambere riza mu bitekerezo iyo ntekereje isi tubayemo uyu munsi, cyane cyane iyo ntekereje ku bukungu. Buri munsi hasohoka ibinyamakuru bigaragaza kuzamuka no kugabanuka kwa Wall Street n'isoko ry'akazi rihindagurika. Iyi niyo ntandaro yo guhangayika no guta umutwe mu bantu benshi muri iki gihe, cyane cyane urubyiruko ruba rushaka guhanga akazi.
Umwanditsi w'urubuga ActiveChristianity.org, Marie Lenk yagiranye ikiganiro na Jessica Couts w'imyaka 20, amutekerereza uko byamugendekeye ubwo yarimo ashaka akazi. Ngo ijambo ry'Imana niryo ryamubereye urumuri maze yihebera umwuga wo gufotora. Marie atangira agira ati'
Nahuye na Jessica muri Coffe shop aho twari tugiye gufatira agakawa. Hafi yacu abakozi batandukanye batumizaga ikawa kugira ngo bakore ibishoboka byose ikiruhuko cyabo kigende neza. Mu gihe twatumizaga ibinyobwa twanaganiraga uko icyumweru kiri kugenda, hanyuma sinigera numva Jessica ahangayikishijwe n'imirimo ye ya buri munsi. Ahubwo yari yishimye kandi yisanzuye mu mahoro.
Nyuma yo gukora ibiraka by'igihe gito no kubifatanya no gufotora nk'umwuga mu myaka mike ishize, Jessica aherutse gufata icyemezo cyo gutangira gushaka akazi nk'umufotozi w'igihe cyose. Abisobanura muri aya magambo agira ati: 'Mfite ishyaka ryo gufotora, kandi nifuzaga kugira uburambe kugira ngo mbashe gutangiza umushinga wanjye wo gufotora.'
Igihe yatangiraga gahunda yo gushakisha akazi, Jessica yarwanyijwe no guhangayika. Yagize ati 'kimwe mu bintu bya mbere natekereje ni ubukungu. Ati: 'Nagize ubwoba buke ariko mu bigaragara nari mfite gutinya.'
Igihe ibyo bitekerezo byazaga, Jessica yisunze Ijambo ry'Imana rimubera urumuri rumuyobora. Imwe mu mirongo yo muri Bibiliya yamukomeje ni Yakobo 4: 8: 'Mwegere Imana nayo izabegera.'
Jessica abisobanura agira ati: 'Nindamuka niyegereje Imana n'Ijambo ryayo, ni bwo nanjye izanyegera kandi ubu nuzuye Umwuka wayo aho gutekereza ku mihangayiko.'
Ntimukagire icyo mwiganyira
Jessica aribuka uburyo yahuye n'intambara ikomeye muri ibyo bihe.
Twibuke ko igihe tuvuze ku ntambara iyo bijyanye n'ubuzima bwa gikristo, biba bisobanuye intambara y'imbere ivuka mu gihe igitekerezo cyigukururira mu cyaha kigushutse. Umwuka w'Imana witandukanya n'umubiri wawe, iyo uhisemo gukurikiza icyo gitekerezo. Ni ngombwa kwirinda iyo mihangayiko.
Agira ati: 'Ugomba kurwanira gutuza muri wowe igihe habaye impinduka.' 'Kubera ko ushobora gushukwa n'amaganya incuro 100 ku kintu kimwe gusa.'
Asobanura kandi ukuntu umurongo wo mu Bafilipi 4: 6 wamubereye imbaraga ukamukomeza: 'Ntimukagire icyo mwiganyira , ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana mubisabiye mu byiringiro mushima. Nuko amahoro y'Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya , azarindire imitima yanyu n'ibyo mwibwira muri Kristo Yesu'.
Yibuka ati: 'Bwa mbere, byarangoye gusengera ikintu nk'akazi, ariko uyu murongo warankomeje muri ibyo bihe nari ndimo.' Igihe yasengaga Imana, Jessica yabashije kwigobotora ibyo bitekerezo bihangayikishije.
Ati: "Nyuma yo gusenga numvise ko ibisigaye ari umurimo w'Imana, ko byari mu biganza byayo". 'Naje kuruhuka kandi nari nzi icyo ngomba gukora.'
Jessica yagiye mu bizame byinshi by'akazi arangije agira amahirwe ahabwa akazi, ariko avuga ko yari kuba afite amahoro naho ibintu bitari kugenda neza ntabone akazi. Asobanura agira ati: "Naho ibisubizo byanyuma bitari kuba akazi gashya, nari gukomeza umutuzo wanjye." 'Ibyo ari byo byose, Imana ni iyo kwizerwa niyo impa umutuzo igihe mbikeneye.'
Ubwo twasozaga twitegura kugenda, mubaza icyo yungutse dusubije amaso inyuma mu byamubayeho byose. Agira ati: 'Nuzuye amashimwe, kubera ko ijambo ry'Imana ari ukuri. Niko byanditswe kandi niko nabyiboneye. '
Mu gihe nari ntashye mvuye aho twafatiraga agakawa, nakomeje gutekereza ku kiganiro nagiranye na Jessica. Namenye ko uko ibintu byagenda kose nahura nabyo, nshobora gusenga Imana kandi ngasoma Ijambo ryayo kugira ngo ngire umutuzo muri njye. Hahirwa abafite uru rufunguzo rw'ibyishimo n'amahoro!
Source: ActiveChristianity.org
Source : https://agakiza.org/Kutamenya-neza-Iri-ni-ryo-jambo-ryambere.html