Kayitesi Domina, umubyeyi Imana yakoreye ibitangaza bikomeye harimo no gukira SIDA, yabayeho mu buzima bw'ubupfubyi n'aho ashakiye umugabo ahura n'ibibabazo by'inzitane, ariko nyuma Yesu yaje kumuha agakiza abasha kurwana urugamba yifashishije intwaro yo gusenga kandi Uwiteka yabaye mu ruhande rwe.
Muri iki gice cya mbere, turarebera hamwe ubuzima bugoye Domina yabayemo mu rushako ndetse n'uburyo yabonye agakiza. Naho mu gice cya 2 tuzareba uburyo Imana yamukijije SIDA.
Kayitesi Domina yavutse mu 1963 nyuma y'igihe gito Nyina yarapfuye asigara arerwa na se ariko Imana iramurinda arakura ageze ku myaka 17, yafshe icyemezo cyo gushaka umugabo mu rwego rwo guhunga ibibazo nk'uko abisobanura ati:
"Nari nzi ko umugabo ariwe uzambera byose, kandi ko ibyo nabuze ku babyeyi nzabibona ku mugabo, ariko ngezeyo si ko byagenze kuko tumaze kubyarana abana 3 yarahindutse atangira kujya mu bandi bagore ndetse yareruye ashaka umugore amukodeshereza ahantu bityo akajya aza iwanjye akambwira nabi akanankubita, ibiryo birabura kuko bitoroshye gutunga ingo ebyiri mbese bimera nabi.
Igihe kimwe kuko byari bimuruhije na we amerewe nabi yifuzaga ko nagenda agasigarana na wa mugore wa 2. Yageze aho afata umwanzuro wo kunsiga ntwite inda ya gatatu. Namaze kubyara inzara iranyica ntafite kivurira abaturanyi nibo bantungaga rimwe nkarya ubundi nkabibura. Umunsi umwe yaje mu rugo afata imyenda yanjye ayisohora hanze arayitwika arangije asubira yo".
Abaturanyi ba Domina bakibibona baje kumugira inama y'icyo yakora ngo abashe gukiza amagara ye bati:"Urabona uriya mugabo watinyutse kugutwikira imyenda, igisigaye ni ukukwica, none reba ukuntu wamusigira abana wigendere ukize ubuzima bwawe kuko n'iyo wabagumana ntiwabona icyo ubatungisha".
Kayitesi yabitekerejeho umwanya yiyemeza kumuha abana nuko umugabo we abajyana kwa wa mugore. Kuko Kayitesi nta mafaranga cyangwa imyenda yari afite, yahise ajya gushaka akazi ko mu rugo agakora amezi atatu. Ariko hagati aho yararaga arira akirirwa arira yibutse ukuntu abana be barerwa na muka se.
Domina amaze gukora amezi atatu yabonye imyenda na tike hanyuma afata umwanzuro wo kujya ku mugabo we afata akana ka kabiri k'agakobwa kuko yakekaga ko abakobwa bangirika cyane kurusha abahungu, niko kwerekeza ku itongo ry'abayeyi be. Naho ubuzima ntibwari bworoshye ariko yahoraga asenga Imana buri saa tatu z'amanywa ngo imugaburire abana.
Ati:" Icyo gihe nari ntarakizwa ariko najyaga mu ishyamba cyangwa mu rutoki ngasenga ngo Mana, ubu ndabizi abana banjye birashoboka ko babuze icyo kurya, ndakwinginze ngo ugende ungaburirire abana. Iminsi yose saa tatu najyaga aho hantu ngasenga. Burya Imana yumva uyiyambaje wese, Imana yaranyumvise isura umugabo wanjye atangira kubona ko abana bafashwe nabi".
Umugabo wanjye yatangiye gushwana n'umugore we no kumukubita bigera aho afata umwanzuro wo gufata abana banjye abajyana kwa mushiki we noneho atangira kunshakisha kuko nari naragiye ku mupaka w'u Burundi na Tanzaniya. Yaje kuncyura n'ubwo nari narahuzwe kongera kubana na we, kubera abana nasubiye yo nsanga abana barazingamye ariko Imana yongeye kubagira beza".
Kayitesi Domina aratubwira uburyo yakijijwe ati:"Ngarutse mu rugo naciye ku rusengero twari duturanye, mubyukuri sinajyaga ndujyamo ariko nahaciye saa munani numva umuntu urimo gusakuza asenga kuko hari igiterane, nuko ndagenda mapagarara hafi y'umuryango mutega amatwi, uko nakomezaga kumwumva, sinamenye uburyo nikubise hasi noneho abakozi b'Imana baraza baranterura banjyana m cyumba cy'amasengesho batangira kunsengera ndetse bambwira ko nintihana ngo nakire Yesu bidashoboka ko nkira.
Baransengeraga nkaruka cyane, ururimi rugasohoka, byaranze babanza kunyakirisha Yesu ndamwakira, banyigisha uko natura ndabikora nakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwanjye, barangije baransengera ba badayimoni bamvamo nuko Umwuka Wera yahise yinjira kandi icyanyeretse ko ari Umwuka Wera ni uko nahise ngira umunezero mwinshi mu mutima wanjye ndarira cyane numva birantangaje".
Nyuma yo kumva umunezero Domina yafashe umwanzuro wo guhora aharanira ko uwo munezero utazamucika ukundi ku buryo iyo yamaraga umwanya adasenze yumvaga afite ubwoba ko wa munezero wagiye, bityo bikaba ngombwa ko yongera kujya mu cyumba akongera agasenga yahamagara Yesu wa munezero ukagaruka. Uko yagendaga asenga ni ko Yesu yagendaga amuha impano na wa munezero ukagaruka akumva arishimye atangira guseka atarabyigeze kandi atangira kuryama agasinzira.
Asoza igice cya mbere cy'ubuhamya bwe, Kayitesi Domina arakangurira abantu bubatse ingo gusenga bagatsinda umwanzi Satani usenya ingo. Aributsa kandi imfubyi kumenya no kwakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwabo kuko Yesu ni se w'imfubyi kandi azimenyera ibyo zikeneye byose. Yesu aruta ababyeyi kuko bo bashobora kugufasha mu mubiri gusa, ariko Yesu we yinjira mu mutima agatanga amahoro adashira n'ubuzima.
Mu gice gikurikira tuzareba uburyo yakize SIDA, abaganga bakumirwa bikomeye. Ntimuzacikwe kumenya kugira neza kw'Imana gutangaje.
Source:sinai tv
Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Kayitesi-wazahariye-mu-rushako-n-uburyo-yakijijwe.html